Paul pogba yaciriwe inkoni izamba

Paul pogba yaciriwe inkoni izamba

Mu kwezi kwa 2, uyu mwaka nibwo byatangajwe ko uyu Paul Pogba ahagaritswe imyaka 4 adakandagira mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’ umupira w’amaguru nyuma y’ uko yari asanzwemo umusemburo wongerera abagabo imbaraga uzwi nka Testosterone.

Nyuma yo gufatirwa ibyo bihano biremereye ntabwo uyu mukinnyi yabyumvishe maze bituma we n’ umunyamategeko we bakomeza gushaka ubutabera bwisumbuye ahashoboka hose.

Uyu mukinnyi wa Juventus ukina mukibuga hagati akimara kubonako arengana yahise avugako ababajwe n’ uko ibyo yaharaniye mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru bwose babimutwaye abireba kandi mugihe gito maze yanzura kugana urukiko rukuru rwa Siporo ,CAS.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu musore Paul Pogba yakiriye inkuru nziza iturutse mu rukiko rukuru rwa Siporo CAS ivugako nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe, ibihano yari yafatiwe byagabanyijwe bikagirwa amezi 18 bikuwe kumyaka 4.

Pogba ntabwo yahise yihutira gutangaza cyangwa ngo apositinge amarangamutima ye gusa yahisemo gushyira ku mbugankoranyambaga ze amaguru ye yambaye inkweto zo gukinana n’amasogisi y’ ikipe y’igihugu cy’ubufaransa.

Uyu Pogba wimyaka 30 y’ amavuko yabayeho umukinnyi mwiza ndetse wanahenze mu mateka igihe yavaga muri Juventus ajya muri Manchester United aho yari aguzwe akayabo ka miliyoni 105 z’amayero.

Ibihe abantu bamumenyeho cyane ni igihe yatwaranaga gutwarana igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa mu mwaka wa 2018.

UMWANDITSI: Niyomukiza Gratien

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *