Mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’Abongereza Arsenal yatsinzemo Southampton ibitego 3-1 byose Bukayo Saka yabigizemo uruhare kuko yatanze imipira yabivuyemo ndetse anatsinda icya gatatu
Ku munota wa 58 Bukayo Saka yatanze umupira uvamo igitego kuri Kai Havertz nanone ku munota wa 68 abikorw kuri Gabriel Martinelli aza no gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 88.Ibi bibaye nyuma yuko no ku mukino wa Paris saint Germain muri Champions League yatsinze igitego muri bibiri bayitsinze.
Bukayo Saka kuva uyu mwaka w’imikino watangira niwe mukinnyi wa mbere muri shapiyona eshanu zikunzwe ku mugabane w’i Burayi umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego kuri bagenzi be igera kuri 7.Akurikirwa na Lamine Yamal umaze gutanga imipira 5.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude