Mu mukino wabereye kuri Estadio do Dragao mu gihugu cya Portugal aho FC Porto yari yakyiriye Manchester United mu mikino ya UEFA Europa league niho uyu Kapiteni wa Manchester United yerekewemo ikarita ya kabiri y’umuhondo yahise ivamo itukura.
Uyu mukinnyi yeretswe ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 32 mu gice cya mbere hanyuma umukino ujya kurangira ku munota wa 81 yongeye kwerekwa indi karita ya kabiri y’umuhondo ihita imuviramo itukura asohoka mu kibuga.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ine gusa yeretswe ikarita itukura ku mukino wa Tottenham Hotspur muri shapiyona y’Abongereza ku cyumweru gishize gusa iyi karita itukura yaje gukurwaho nyuma yo gusanga ko yarenganaga.
Umukino wa Fc Porto na Machester United warangije amakipe yombi anganya ibitego 3-3. Ibitego bya Machester United byatsinzwe na Marcus Rashford ku munota wa 7′, Rasmus Hojlund ku munota wa 20′ ndetse n’igitego cya Harry Maguire ku munota 90+1′ naho ibitego bya FC Porto byatsinzwe na Pepe ku munota wa 27′ ndetse na Omorodion watsinze ibitego bibiri ku munota wa 34′ nnuqa 50′ .
Ibi byatumye Manchester United yisanga ku mwanya wa 21 n’amanota abiri naho Porto yisanga ku mwanya wa 24 n’inota rimwe gusa ku rutonde rusange.
Bruno Fernandes yageze muri Manchester United mu ntangiriro za 2020 avuye muri Sporting CP atanzweho £47m. Amaze kuyikinira imikino 223 akaba yaratsinzemo ibitego 71 anatanga imipira yabivuyemo kuri bagenzi be 52.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude