Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show cyakomezaga muri Camp Kigali.
Muri iki gitaramo kimaze kumenyerwa nk”Iseka Rusange”, mu bitabiriye harimo n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Lt. Col Simon Kabera. Uyu yasangije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo ubuhamya bw’urugendo rwo kubohora Igihugu cy’u Rwanda mu byiswe “Ijoro ry’Amateka (The night of history). Yagaragaje ko Abanyarwanda mu bihe bya Gikoloni n’ubuyobozi bwakurikiyeho, batari bafite uburenganzira Bungana.
Ati “Iki gihugu cyacu mbere y’Abakoloni, Abanyarwanda barabanaga, ariko Abakoloni baje baratuvangura batubibamo amacakurbiri, Repubulika ya Mbere ije ikomeza ayo macakubiri, ndetse n’iya Kabiri… Ntabwo abantu bose bari bafite amahirwe yo kujya mu ishurio ngo bige. Abatarahunze ngo bage hanze bagasigara mu gihugu, nta burenganzira bari bafite.”
Yagaragaje ko kuri ubu Ubuyobozi bwiza bwimakaje Ubumwe bw’Abanyarwanda, Igihugu cyahaye urubyiruko kimwe n’abandi Banyarwanda amahirwe n’uburenganzira busesuye bukwiriye umwenegihugu nta kuvangura, aboneraho kubasaba kubibyaza umusaruro.
Ati “Ariko urebye uyu munsi urugero nkange nize muri Kaminuza i Butare, kandi n’uyu munsi hari abantu bari kujya kwiga. Ubwenge, ubushobozi ufite mu mutwe wawe, nib wo buguhesha amahirwe yo kujya kwiga. Ubu Umunyarwanda afite uburenganzira bwose. Aya mahirwe muyakoreshe neza. Twebwe turi gukura, turashaka abantu bazadusigarira mu cyimbo.”
Nyuma y’ijambo rya Lt. Col Simon Kabera, urubyiruko na rwo rukaba rwaherewemo amahirwe yo kumubaza ibibazo bitandukanye n’ibyo bagiye gukora ngo bakomeze bateze imbere igihugu.
Muri iki gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy gitegurwa n’itsinda rya Fally Merci aho hatumirwa abanyarwenya batandukanye bagasusurutsa Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, hari hatumiwe urubyiruko rutandukanye rwiganjemo abakiri bato nka Rwagaju, Papa Gigi na Kaduhire (Kadudu).
Iki gitaramo gisanzwe kiba kabiri mu kwezi, nk’uko bisanzwe Fally Merci yari akiyoboye aho yahaga ikaze abanyarwenya batandukanye barimo Muhinde wamamaye nka Short Giant, Umushumba, Rumi Rwagaju uzwi cyane nk’uturuka mu Gatsata, Papa Gigi, Salsa Comedian n’abandi ngo basusurutse abari bitabiriye icyo gitaramo.
Sibyo gusa kandi, hari hatumiwe itsinda ry’abasizi baturuka muri Arts Rwanda Ubuhanzi aho bifatanyije n’aba banyarwenya gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo binyuze mu bihangano byabo bifite ubudasa nk’umwihariko mu gukora ibihangano gakondo, bakaba bari bayobowe n’umusizi Junior Rumaga (U Rwanda Ruzira Umwaga).
Ibi bitaramo nkuko bisanzwe bikaba bigikomeje kuba kabiri mukwezi, bisusurutsa abantu bakizihirwa kandi bigakomeza gufasha urubyiruko rufite impano m’urwenya.
UMWANDITSI: NKUSI Germain


