Erik Ten Hag ari mu mazi abira

Erik Ten Hag ari mu mazi abira

Umutoza wa Manchester United,Erik Ten Hag ari mu bihe bitoroshye kubera umusaruro nkene bishobora no kumuviramo kwirukanwa muri iyi kipe.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Buhorandi arugarijwe bikomeye cyane mu mpande zitandukanye aho nta bari kumuvuga neza, haba abafana Manchester United ntibamuvuga neza cyo cyimwe n’abanyabigwi bayo utirengagije n’itangazamakuru ryo hirya no hino ku Isi .

Ikinyamakuru Opta cyanenze Erik Ten Hag kigira kerekana ko kuva yajya muri Manchester United muri 2022 nta kipe yo muri Premier League yatsinzwe ibitego 3 kuzamura inshuro nyinshi mu marushanwa yose kurusha Manchester United aho byayibayeho inshuro 24.

Umunyabigwi wa Manchester United Paul Scholes aganira n’ikinyamakuru Daily mail nawe yagize ati “Sinkeka ko abakinnyi ba Manchester United bumva umutoza icyo abashakamo,basa nk’ikipe itoje nabi biragoye kureba Manchester United iri gukina ukavuga ko ari byiza.”

Uyu mutoza udahagaze neza biravugwa ko mu gihe atatsinda umukino afitanye na Aston Villa muri shapiyona y’Abongereza mu mpera z’iki Cyumweru ashobora guhita yirukanwa.

Kugeza ubu Manchester United muri imaze gukina imikino itandatu ikaba yaratsinzemo ibiri ,inganya umwe, itsindwa itatu, ibintu bituma iri kumwanya wa 13 n’amanota arindwi.

Erik Ten Hag ntabwo yorohewe n’ibihe

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *