Bayobowe na Hazard na Dembélé ! Abakinnyi 15 batanzweho akayabo ariko umusaruro ukabura

Bayobowe na Hazard na Dembélé ! Abakinnyi 15 batanzweho akayabo ariko umusaruro ukabura

Amafaranga nikimwe mubyahibduye isi y’ umupira w’amaguru atuma urushaho kuryoha,gukundwa, ndetse no kwamamara ku Isi.

Gusa ariko ntibivuze ko kuyakoresha arimenshi buri gihe iba impamvu ikwerekeza ku insinzi.

Ibi bituruka ku bakinnyi benshi bakomeye bagiye bagurwa n’ amakipe atandukanye baguzwe amafaranga menshi ariko kubera ububi bw’ amakipe bagiyemo,kudahozaho kwabo,abatoza babi, bikarangira bahombeye ayo makipe.

Abakinnyi 15 bayoboye abandi mu kuba baraguzwe amafaranga menshi ariko umusaruro ukaba nkene

15. James Rodriguez ava muri Monaco ajya muri Real Madrid

Rodriguez wari mwiza mu bakinnyi bari bashoje igikombe cy’ Isi cya 2014 yaje gukundwa na Perezida wa Real Madrid,Florentino maze amugura agera kuri 80 z’Amayero amujyana muri Santiago Bernabeu,bitaje kugenda neza kuko yaju gutsinda ibitego 17 gusa mu marushanwa yombi.

14. Zlatan Ibrahimovic ava muri Inter Millan ajya muri FC Barcelona mu mwaka wa 2009

Ubwo Zlatan Ibrahimovic yavaga mu ikipe ya Inter Milan yerekeza muri FC Barcelona yatanzweho agera kuri miliyoni 69 z’Amayero ariko ntabwo byamugendekeye neza dore ko yaje gutsinda ibitego 21 mu marushanwa yose bitandukanye n’ uko byari byitezwe.

13. Neymar ava muri FC Barcelona ajya muri Paris Saint-Germain

Neymar wari uzwiho amacenga ,amakufura menshi kandi meza ari mu ikipe ya FC Barcelona,byari byitezwe ko agiye kubikomeza muri Ligue 1 ubwo yari aguzwe na Paris Saint-Germain akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 200 z’Amayero ariko ntabwo byaje kumworohera kubigaragaza kuri Parc de Princes. Ibi byaje kurangira agurishijwe muri Saudi Arabia mumwaka wa 2022.

12.Kepa Arrizabalaga uva mu ikipe ya Athletic club ajya muri Chelsea muri 2018

Ubwo umunyezamu,Kepa Arrizabalaga yavaga mu ikipe ya Athletic club ajya muri Chelsea yatanzweho akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 72 z’Amayero gusa ntibyaje kugenda neza kuko yaje kwicazwa ku ntebe y’abasimbura na Robert Sanchez bituma amara umwaka wose adakina.

11. Romelu Lukaku Ava muri Everton ajya muri Chelsea

Uyu mukinnyi w’Umubiligi ufite inkomoko muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo ubwo yavaga muri Everton ajya muri Chelsea muri 2017 yatanzweho agera kuri miliyoni 72 z’Amayero gusa yaje gutanga umusaruro mubi bigendanye n’uwo yari yitezweho.

10. Alvaro Morata ava muri Chelsea ajya muri Real Madrid muri 2017

Ku mwanya wa 10 mu bakinnyi batanzweho amafaranga menshi bikarangira nta musaruro batanze hari umunya-Espagne,Alvaro Morata aho muri 2017 yavuye muri Real Madrid ajya muri Chelsea atanzweho agera kuri miliyoni 60 z’Amayero.

Yagiye muri iyi kipe yo mu Bwongereza ari umukinnyi ufite Ibitego byinshi cyane ariko ageze muri Chelsea biranga burundu.

9.Antoine Griezman ava mu ikipe ya Atletico Madrid ajya muri FC Barcelona muri 2019

Ku mwanya wa 9 hari umufaransa aho yatumye perezida wa FCv Barcelona ,Jose Maria Bartoromeo yemera kwishyura miliyoni 120 z’ amayero kuri uyu mukinnyi kugirango aze kumufasha gutwara ibikombe ariko siko byagenze.

8. Harry Maguire ava muri Leicester City ajya muri Manchester United muri 2019

Ubwo Harry Maguire yakinaga muri Leicester City yari umukinnyi mwiza cyane ku buryo na Pep Guardiora yamwifuzaga ariko bikarangira agiye muri mukeba Manchester United imutanzeho angana na miliyoni 80 z’Amayero gusa kugeza nanubu umusaruro we ntabwo uvugwaho rumwe.

7. Nicolas Pepe ava muri Lille ajya muri Arsenal

Nicolas Pepe ari kumwanya wa 7 ubwo yavaga mukipe ya Lille ajya mu ikipe ya Arsenal aguzwe agera kuri miliyoni 79 z’ amayero ariko akaba yaraje kuyivamo nta musaruro we ugaragaye.

6. Joao Felix ava muri Benfica ajya muri Atletico Madrid muri 2019

Ku mwanya wa gatandatu hari Joao Felix igihe yavaga mu ikipe ya Benfica yiwabo muri Portugal akajya muri Atletico Madrid aguzwe agera kuri miliyoni 126 z’Amayero.

Yari umukinnyi mwiza bigaragara ariko biza kumwangira kugeza ubwo ayivuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka yerekeza muri Chelsea.

5.Romelu Lukaku ava Mir Inter Milan ajya muri Chelsea

Ku mwanya wa 5 nanone haragaruka Umubilgi Romero Manama Rukaku igihe yavaga muri Inter Milan ajya muri Chelsea. Icyo gihe ari muri Chelsea yatsinzemo ibitego 15 gusa mu mikino 44 yakinnye nyuma yuko yari yatanzweho agera kuri miliyoni 97 z’Amayero.

4.Paul Pogba ava muri Juventus ajya muri Manchester United muri 2016

Ubwo umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa,Paul Pogba yavaga mu ikipe ya Juventus yerekeza mu ikipe ya Manchester United muri 2016 yatanzweho miliyoni 89 z’Amayero.

Ibi byari bibaye nyuma yo kumwifuza mu mwaka wa 2012 ntimubona gusa n’igihe yamuboneyeho ikamwishyura akayabo ntabwo yatanze ibyo yari yitezweho.

3. Philippe Coutinho ava muri Liverpool ajya muri FC Barcelona muri 2018

Uyu mukinnyi ubwo yavaga mu ikipe ya Liverpool yerekeza muri FC Barcelona yatanzweho miliyoni 120 z’Amayero ndetse binitezweho ko azatanga umusaruro ariko birangira bidakunze.

2. Eden Hazard ava muri Chelsea ajya muri Real Madrid muri 2019

Umwe mu bakinnyi bahombeye ikipe ya Real Madrid bitewe no kumutungaho amafaranga menshi harimo Eden Hazard. Uyu mukinnyi yayigiyemo muri 2019 avuye muri Chelsea imuguze miliyoni 100 z’Amayero ariko imikino yakinnye n’ibitego yatsinze ni bicye cyane.

1. Ousmane Dembélé ava muri Borussia Dortmund ajya muri FC Barcelona muri 2017

Uyu rutahizamu usatira anyuze uruhande rw’iburyo ubwo yajyaga muri FC Barcelona muri 2017 avuye muri Borussia Dortmund yatanzweho miliyoni 105 z’Amayero ariko byarangiye nta musaruro atanze bitewe nuko yahoraga mu bibazo by’imvune.

 

UMWANDITSI: Niyomukiza Gratien 

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *