Mu masaha ya saa Mbiri n’Igice (20:30) z’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Joe Boy yasesekaye i Kigali ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya kigali, kiri i Kanombe.
Uyu muhanzi wo muri Nigeria yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka Sip (Alcohol), Contour, Beginning, Body na Soul; zimuzanira igikundiro haba muri Nigeria, mu Rwanda ndetse no muri Afrika muri rusange.
Joe Boy akaba yakiriwe n’abayobowe na Kenny MUGARURA ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri sosiyete ya 1:55 AM ibarizwamo abahanzi batanduka barimo na Bruce Melody, aho yakiriwe neza we n’abamuherekeje.
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda ari we Bruce Melody akaba yakiriye mugenzi we Joe Boy wari uturutse muri Nigeria. Yamwakiriye ku meza basangira ifunguro ry’umugoroba, mbere yo gukomeza ibiganiro binakubiyemo umushinga wabo w’indirimbo bateganya kumurikira abakunzi babo mu minsi iri imbere.
Byitezwe ko iyo ndirimbo yabo izakundwa kuko ari nabwo bwa mbere aba bahanzi bagiye gukorana umushinga w’indirimbo; ibintu byateye amatsiko abafana b’aba bahanzi bombi n’ab’umuziki nyarwanda muri rusange.
Ni mu gihe Bruce Melody afatanyije na bagenzi be bari gukora ibishoboka byose mu guteza imbere umuziki nyarwanda ku ruhando rw’Isi.
UMWANDITSI: NKUSI Germain
AMAFOTO