Amerika yatabaye Israel ubwo Iran yayisukagaho ibisasu

Amerika yatabaye Israel ubwo Iran yayisukagaho ibisasu

Ibiro bikuru by’Ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika bizwi nka’ Pentagon’ byatangaje ko amato abiri y’Intambara ari yo yifashishijwe mu gukumira ibisasu , ubwo Iran yarimo imisha za Misile ku butaka bwa Israel mu mujyi nka Tel Aviv na Jerusalem.

Ku munsi wo ku wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, Iran yarashe ibisasu 180 byo mu bwoko bwa Ballistic missile muri Israel, mu kiswe ‘Guha gasopo Israel.’

Ni ibisasu byari byinshi mu kirere cya Israel ariko bitangije byinshi kuko hifashishijwe uburyo burinda ikirere bwa ‘Iron Doome’, Ingabo za Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasamye izo Misile zitarangwa ku butaka.

Mu itangazo ishami ry’igisirikare cya Iran rizwi nka IRGC (Islamic Revolution ary Guard Corps), cyatangaje ibyo bitero byari ‘ukwihorera ku rupfu rw’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah uherutse kwicirwa I Beirut muri Liban ndetse n’umuyobozi Mukuru wa Hamas Ismail Haneniyeh waguye i Tehran muri Iran mu kwa Karindwi, bombi bishwe na Israel.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yanditse kuri X ko kiriya gitero cya za misile kuri Israel ari igisubizo gikwiye ku bushotoranyi bwayo.

Ati ‘Netanyahu namenye ko Iran itari gashozantambara, ko ahubwo itajya irebera izuba icyo ari cyo cyose icyahungabanya ubusugire bwayo.’

Ati ‘Uramenye ntuzishore mu ntambara na Iran.”

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, yavuze ko Igishushanyo cya za operations giteguye ko kandi bazagaba ibitero byo kwihumura kuri Iran n’abambari bayo, aho ari ho hose, igihe icyo ari cyo cyose, mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Misile zari nyinshi mu kirere cya Israel

UMWANDITSI: TUYIHIMITIMA IRENÉ

 

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *