Amavubi akomeje imyitozo yitegura Benin

Amavubi akomeje imyitozo yitegura Benin

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Amavubi ikomeje gukora imyitozo yitegura imikino ibiri afitanye na Benin mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Imyitozo y’ikipe y’igihugu yatangiye kuwa mbere, tariki 30 Nzeri 2024 nyuma yuko shapiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ibaye isubitswe.

Ni imyitozo iyobowe n’umutoza mukuru, Frank Trosten Spitler ndetse nabo bafatikanyije barimo Rwasamanzi Yves na Jimmy Mulisam. Iyi myitozo iri iri kugaragaramo abakinnyi bahamagawe bwa mbere barimo rutahizamu Johan Marvin ukina mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi mu ikipe ya Yverdon Sports,Salim Abdalah ukinira Musanze Fc ndetse na Iradukunda Kabanda Serge ukina muri Gasogi United.

Abandi bakinnyi ni abakina muri shapiyona y’u Rwanda kubera ko abakina hanze y’u Rwanda bo amakipe yabo atarabakura bitewe nuko shampiyona bakinamo zikiri gukinwa kuzageza mu mpera z’icyi cyumweru turimo.

Gusa Gitego Arthur ukina muri AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya yaraye abimburiye abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu dore ko yaraye anakoze imyitozo.

Biteganyijwe ko Kandi kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira aribwo abakinnyi barimo Mugisha Bonheur na Ishimwe Anicet bakina mu gihugu cya Toniziya aribwo bo baragera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu amavubi.

Amavubi agomba gukina imikino ibiri n’ikipe y’igihugu ya Benin, aho umukino wa mbere Benin izacyira amavubi muri Cote D’Ivoire kuya 11 Ukwakira nyuma y’iminsi ine gusa kuya 15 Ukwakira Amavubi nayo akazakira Benin kuri stade Amahoro.

Mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cya 2025 Amavub aherereye mu itsinda rya kane aho ari kumwe na arikumwe na Benin, Nigeria na Libya. Kugeza kuri ubu Amavubi amaze gukina imikino ibiri yose ikaba yarayinganyije .

Nyuma y’iyi mikino ibiri Amavubi afitanye na Benin, azagaruka mu kibuga mu kwezi gutaha akina imikino ibiri yanyuma mu itsinda aho azakina umukino wo kwishyura na Libya bikazaba ari tariki 11 Ugushyingo 2024 ndetse akazanasura Nigeria tariki 19 Ugushyingo uyu mwaka.

Mu gihe ikipe y’igihugu yazabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika izaba ari inshuro ya kabiri yerekeje muri iri rushanwa nyuma y’imyaka 20 dore ko igiherukamo muri 2004.

Amavubi akomeje imyitozo yitegura Benin

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *