Aliou Cisse ukomoka muri Senegal warumaze imyaka 8 atoza ikipe y’igihugu ya Senegal ntabwo akiri kuri izi nshingano.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal, ryabwiye Aliou Cisse ko ritagomba kumwongerera amasezerano nyuma yuko ayo yari afite yarangiye.
Bivugwa ko bimwe mubyo uyu mutoza yazize ari umusaruro nkene yagize mu gikombe cy’Afurika giheruka kubera muri Cote D’Ivoire mu mwaka ushize.
Ikipe y’igihugu ya Senegal muri iyo mikino y’igikombe cy’Afurika yaviriyemo muri kimwe cy’umunani cyirangiza kuko yatsinzwe na Cote D’Ivoire kuri penaliti 5-4 nyuma yuko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ibi byabaye mu gihe iyi kipe y’igihugu yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kucyegukana dore ko icyaherukaga cya 2021ariyo yari yacyegukanye itsinze Misiri.
Aliou Cisse w’imyaka 48 yaramaze imyaka 9 ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal dore ko yayigezemo mu mwaka wa 2015. Muri rusange yatoje imikino 107 atsindamo imikino 70 anganya imikino 24 naho atsindwamo imikino 13.Yatwaye igikombe cy’Afurika kimwe muri 2021 ndetse anitabira ibikombe bibiri by’Isi biheruka.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude