Ruhango: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi yafungiwe rimwe n’umugore we

Ruhango: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi  yafungiwe rimwe n’umugore we

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere Ka Ruhango, Byiringiro Emmanuel, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, nyuma n’umugore we aza gutabwa muri yombi.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe Byiringiro Emmanuel yafashwe ku wa 28 Nzeri 2024, asanzwe mu bikorwa bya siporo bisoza icyumweru cy’akazi.

Bamwe mu batanze ayo makuru bavuze ko uyu muyobozi afunganywe n’umugore we, ariko ntibasobure neza ibyabamufungishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yemereye IGIHE iby’aya makuru, ndetse avuga ko koko n’umugore we yaje gufungwa nyuma ye.

Ati “Ayo makuru koko ni yo, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere yafashwe ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, nyuma yaho n’umugore we arafatwa. Ariko iby’umugore we byo ntabwo nabivugaho kuko ntabwo ari umukozi w’Akarere.’’

Meya Habarurema yakomeje agira ati “Uyu muyobozi wafashwe ari mu maboko ya RIB, ishami rya Ruhango, burya kenshi ibyo umuntu abazwa ntabwo tubyinjiramo, ariko akekwaho ruswa.’’

Yakomeje avuga ko bategereje ibizava mu iperereza rya RIB, kugira ngo bamenye nyakuri ibikubiye mu byo aregwa.

Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize hari ibibazo bishingiye ku birombe byatutumbye muri Ruhango, aho byavugwagamo n’abayobozi, ibyatumye n’Inama Njyanama y’Akarere ibyinjiramo ngo ibicukumbure n’ubwo ibyavuye muri iryo sesengura bitigeze bijya ahabona.

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *