Kenya: Visi-Perezida yicariye intebe ishyushye

Kenya: Visi-Perezida yicariye intebe ishyushye

Mu gihugu cya Kenya Abadepite batangiye ibiganiro bigamije gusuzuma niba ibirego Rigathi Gachagua usanzwe ari Visi-Perezida w’Igihugu bimuhama, ubundi akeguzwa.

Kurebana ay’ingwe mu butegetsi bwa Kenya, bikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, Inteko Ishinga Amategeko yakiriye ubusabe bw’Abadepite basaba ko Rigathi Gachagua usanzwe ari Visi-Perezida w’Igihugu yeguzwa.

Ni nyuma y’uko uyu mugabo usanzwe ari Nimero ya kabiri mu gihugu, hari abamushinja kugira uruhare mu imvururu z’amaganaga ubutegetsi bwa William Ruto zibasiye igihugu muri Kamena bikozwe n’urubyiruko rwari mu kiswe ‘Gen-Z’.

Si ibyo gusa jandi kuko ashinjwa na ruswa, kuko bamwe mu badepite batumva “uburyo Rigathi afite amafaranga arenga miliyari eshanu z’Ama-Shillings ya Kenya, ni ukuvuga miliyoni 40 z’amadorali ya Amerika kandi umushahara we utarenza ibihumbi 93 by’Amadorali ya Amerika mu myaka ibiri.”

Gachagua ashinjwa kandi imyitwarire mibi irimo gusuzugura Perezida Ruto, irondabwoko n’ibindi.

Aba bombi bahuriye mu ishyaka UDA, riri mu mashyaka agize impuzamashyaka Kenya Kwanza.

Gachagua na Ruto bagiye ku butegetsi mu 2022.Kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko yemeze ko Gachagua yeguzwa, bisaba ko bitorwa n’Abadepite 233.

UMWANDITSI: TUYIHIMITIMA Irené

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *