Ikarita itukura yeretswe umukinnyi wa Manchester United bakina na Tottenham Hotspur wakuweho

Ikarita itukura yeretswe umukinnyi wa Manchester United bakina na Tottenham Hotspur wakuweho
Ikarita y'umutuku yari yareretswe Bruno Fernandes yakuweho

Ikarita y’umutuku yari yareretswe kapiteni wa Manchester United,Bruno Fernandes mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shapiyona y’icyiciro cya mbere mu bwongereza wahuje Manchester United na Tottenham Hotspur yakuweho.

Mu mukino wahuje aya makipe yombi ku cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 mu mpera z’igice cya mbere cy’umukino nibwo Bruno Fernandes yeretswe ikarita itukura n’umusifuzi witwa Chris Kavanagah nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Tottenham James Maddison.

Nyuma y’umukino Bruno Fernandes yaganiriye n’ikinyamakuru Sky Sport agira ngo avuge ko yarenganyijwe kuba yeretswe ikarita itukura kandi itariyo aho yagize ati”ni ikosa risobanutse ariko ntabwo ari ikarita itukura ndetse Maddison amaze kubyuka yavuze ko ari ikosa ariko atari ikarita itukura.”

Uwitwa Dermat Gallagher wahoze ari umusifuzi muri Premier league nawe yavuze ko Bruno Fernandes yarakwiye kwerekwa ikarita y’umuhondo ko aricyo cyemezo gikwiye.

Manchester United nayo yaje gutanga ikirego yerekana ko umukinnyi wayo atari akwiye guhabwa ikarita y’umutuku n’umusifuzi Chris Kavanagah none byarangiye itsinze iki kirego .

Ikarita y’umutuku yari yareretswe Bruno Fernandes yakuweho

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *