Ibi bitaramo bitegurwa ku bufatanye na East African Promoters n’abandi bafatanyabikorwa barimo MTN Rwanda na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus.
Abahanzi bagizwe na Bruce Melody, Chris Eazy, Danny NANONE, Bushali, Kenny Sol, Bwiza na Ruti Joel wamamaye mu njyana ya gakondo abifashijwemo n’itorero “Ibihame by’Imana”; babinyujije mu bihangano byabo byashimishije abatari bake haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bazaseruka ku rubyiniro.
Bazengurutse muri tumwe mu turere tw’igihugu harimo: Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma na Bugesera; bataramira abakunzi b’umuziki nyarwanda muri zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe kandi zikaba zinakunzwe n’abanyarwanda benshi.
Ibi bitaramo by’Iserukiramuco bikaba bigiye gukomereza mu karere ka Huye kuwa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024, aho abahanzi bazataramira abakunzi babo ku munsi wayo wa gatandatu kuri Stade Universitaire iri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.
Kuva saa Sita zuzuye (12:00) amarembo azaba afunguye, igitaramo nyamukuru kikazatangira saa Munani zuzuye (2:00). Byitezwe ko umuhanzi nka Bruce Melody azaririmbira abakunzi be indirimbo zitandukanye nk’iyo yise “Iyo foto” aherutse gushyira hanze, Sowe, Funga Macho n’izindi amaso ku maso bahibereye.
Iri Serukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival rizakomereza mu turere twa Rusizi na Rubavu ari na ho rizasoreza. Nk’uko byashyizwe muri gahunda rizarangira tariki 19 Ukwakira 2024, abahanzi bateguwe bamaze gususurutsa abatuye muri Rusizi na Rubavu.
UMWANDITSI: Germain NKUSI

