Bukayo Saka ari mu bahanzwe amaso muri iri joro mu mukino Arsenal iza kwakiramo Paris Saint-Germain.
Uyu mukino w’umunsi wa kabiri wa Champions League ariko mu buryo bushya bwa league bwaje busimbura uburyo bw’amatsinda uraza kubera kuri Emirates Stadium ikibuga Arsenal isanzwe yakiriraho.
Muri uyu mukino uwitwa Bukayo Saka araba ahanzwe amaso cyane dore ko mbere y’uyu mukino sky bet ikora mu bijyanye no gutega ku mikino y’amahirwe yazamuye igiciro kuri uyu mukinnyi mu gihe yaba atsinze igitego cyangwa atanze umupira uvamo igitego.
Uyu mukinnyi Kuva uyu mwaka w’imikino watangira amaze gutsinda igitego kimwe anatanga imipira itanu yabivuyemo kuri bagenzi be.
Uretse uyu mukino Arsenal iza kwakiramo Paris saint Germain.
Hari nindi mikino iteganyijwe kuri uyu wa kabiri nkaho Saa kumi nebyiri n’iminota 45 RB Salzburg irakina na Brest naho ikipe na Sparta Praha.
Nyuma yaho Saa tatu z’ijoro Dortmund irakina Celtic , PSV ikine na Sporting, Slovan Bratislava ikine na Manchester City, FC Barcelona ikine na Young Boys naho Leverkusen ikine na AC Milan.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude