Abamaze guhitanwa na Marburg bamaze kuba icyenda

Abamaze guhitanwa na Marburg bamaze kuba icyenda

Ku wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko handuye umuntu umwe mushya, ndetse icyorezo cya Marburg gihitana undi umwe bituma abamaze guhitanwa nacyo baba icyenda.

Kugeza ubu abantu 27 nibo bamaze kurwara icyi cyorezo cya Marburg mu Rwanda, gihitana icyenda mu gihe 18 bakiri kuvurwa.

Inzego z’ubuzima ziitangaza ko iyi ndwara ushobora kuyandura binyuze mu maraso cyangwa amatembabuzi y’uwanduye, gukora ku kintu cyakozweho n’umuntu wanduye, guhura n’inyamanswa zanduye cyangwa zishwe n’iy’indwara no gukora ku muntu wishwe nayo.

Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo kubabara umutwe bikabije, kugira umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo, kubabara imitsi, gucibwamo no kuruka ndetse iyo iyi virusi iyo irenze umuntu ashobora kuva amaraso ahari umwennge hose.

Minisiteri y’ubuzima imenyesha abatura Rwanda bose kutagira ubwoba ngo bahagarike ibikorwa byabo.

Gusa ko bagomba gukomeza gukaza ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, harimo gukaraba intoki kenshi.

Mu gihe ugize ibimenyetso cyangwa ukaba hari aho yahuriye n’uwanduye u

akwiriye kugana ivuriro cyangwa ugahamagara umurongo utishyurwa akoresheje Nimero ya 114.

UMWANDITSI: Tuyihimitima Irené

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *