Uyu mukinnyi yatangaje ko asezeye burundu mw’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yagize kuri uyu Wa Mbere taliki ya 30 Nzeri 2024 abinyujije ku mbugankoranyambaga ze agira ati “nishimiye byose byiza nagezeho muri uru rugendo, iki nicyo gihe cyo kuvuga ngo murabeho.”
Nyuma y’isezera rye, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps yavuze ko ababajwe no gusezera Kwa Griezmann bitewe nuko ko yabonaga ko agifite byinshi byo gutanga. Yanavuze ko Kandi yarafite gahunda yo kumwifashisha mu mikino iri imbere harimo n’iy’igikombe cy’isi cya 2026.
Antoine Griezmann yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yuko ariwe umukinnyi wa gatatu wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa imikino myishi nyuma ya Hugo Lloris wakinnye imikino 145 na Lilian Thuram wakinnye imikino 142 naho we akaza ari uwa gatatu n’imikino 137.
Muri iyi mikino Griezmann yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yayitsindiye ibitego 44,atwarana nayo igikombe cy’isi cya 2018 ndetse banatwaranye igikombe cya UEFA Nations League muri 2021.
Griezmann Kandi amaze gukinira amakipe atandukanye nkaho muri 2009-2014 yakiniraga Real Sociedad aho yayikiniye imikino 202 akayitsindira ibitego 52.
Yayivuyemo muri 2015 yerekeza muri Atletico Madrid ayikinira imikino 257 ayitsindira ibitego 133. Yayivuyemo muri 2019 yerekeza muri FC Barcelona ayikinita imikino 102 atsinda ibitego 35 maze muri 2021 asubira muri Atletico Madrid. Kugeza ubu nyuma yo kuyisubiramo amaze kuyikinira imikino 141 amaze kuyitsindira ibitego 51.
Muri rusange Antoine Griezmann amaze gukina imikino 662 yatsinzemo ibitego 264.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude