Tottenham Hotspur yahaniye Manchester United imbere y’abafana bayo

Tottenham Hotspur yahaniye Manchester United imbere y’abafana bayo

Ikipe ya Tottenham Hotspur yahaniye Manchester United iyitsinda ibitego 3-0 imbere y’abafana bayo mu mukino wo ku munsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ni mu mukino wabaye kuri iki cyumweru taliki 29 Nzeli 2024 Saa kumi nimwe n’iminota 30 ubera kuri ku kibuga cya Manchester United,Old Trafford.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Tottenham Hotspur yiharira umupira dore ko bitasabye n’iminota nyinshi kugira ngo ifungure amazamu, aho gusa ku munota wa 2 uwitwa Brendan Johnson yatsinze igitego ku mupira waruhinduwe neza na Mick Van de Ven.

Amakipe yombi yakomeje guhangana cyane muri iki gice ariko ukabona ko Tottenham Hotspur ariyo irimbere ya Manchester United .

Manchester united nayo nk’ ikipe iri murugo yacishagamo igasatira nk’ aho ku munota wa 37 Marcus Rashford yahinduye umupira mwiza usanga Alejandro Garnacho arekuye ishoti riragenda rihura n’igiti cy’ izamu .

Aho umutindi yanitse ntiriva! Ku munota wa 42 Bruno Fernandez yaje kwerekwa ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Madson wa Tottenham ahita ava mukibuga.

Igice cya mbere cyaje kurangira Tottenham Hotspur yoboye n’igitego cyayo 1_0.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Manchester United,Erik Ten Hag yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Joshua Zirkzee ashyiramo Casemiro ngo arebe ko bakitwara neza ariko bikomeza kugorana.

Ku munota wa 47 Tottenham Hotspur yateretsemo igitego cya 2 gitsinzwe na Dejan Kluseviski. Iyi kipe itozwa na Ange Postecoglou yakomeje kurusha amashitani atukura maze ku munota wa 77 Dominic Solanke atsinda igitego ku mupira waruvuye muri koroneri Pape Matar Sarr agakozaho umutwe ukahita umusanga aho yari ahagaze imbere ya Onana.

Umukino warangiye Manchester United itsinzwe ibitego 3-0 imbere y’abafana bayo ihita ijya kumwanya wa 12 n’amanota 7 naho Tottenham Hotspur yo ijya kumwanya wa 8 n’amanota 10.

Manchester United yatsinzwe na Tottenham Hotspur ibitego 3-0

UMWANDITSI: Niyomukiza Gratien

 

1 Comment

  1. Benimana Vivien

    It was extremely amazing match. Keep your talent up bro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *