Ibyo wamenya kuri Cole Palma wanditse amateka mashya muri Premier League

Ibyo wamenya kuri Cole Palma wanditse amateka mashya muri Premier League

Cole Palma ni umukinnyi w’umupira w’ amakuru wabigize umwuga,afite uburebure bwa 1m na 89cm, akaba akina muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ u Bwongereza akanakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza .

Uyu mukinnyi yavutse taliki ya 6 Gicurasi 2002 avukira mugihugu cy’ubwongereza mu gace ka wythenshawe gaherereye i Manchester .

Cole Palma akina nka rutahizamu cyangwa semababa mu ikipe ya chelsea akaba ari umwe mubakinnyi beza isi ifite kugeza ubu.

Palma yatangiye gukina umupira w’amaguru mumwaka wa 2010 ubwo yari yari afite imyaka 8 mu ikipe yabato ya manchester city aho yaje no kuba kapiteni w’abatarengeje imyaka 18 muri iyi kipe .
Ubundi amazina ye yose yitwa Cole Jermaine palma kuko yavutse kubabyeyi bombi b’abongereza aribo Marie na Jermaine.
Mu mwaka wa 2020 nibwo Palma yazamuwe mukipe y’abakuru ba manchester city aho yari agiye gufasha Pep Guardiora kongera imbaraga hagati mu kibuga.
Umukino wambere yakinnye muri iyi kipe ya manchester city yawukinnye taliki 30 Nzeli 2020 ubwo Manchester City yatsindaga Burnley ibitego 3_0 muri FA cup.
Mu ikipe ya Manchester City ntabwo byaje kugenda neza maze taliki ya 15 Ugushyingo 2023 Cole yerekeza mu ikipe ya chelsea kuri miliyoni 40 z’amayero.      Muri uyu mwaka Cole Palma yaje gutsindamo ibitego 22 anatanga imipira 17 yabivuyemo .

Ibi byaje no gutuma atorwa nk’ umukinnyi mwiza wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’igihugu cy’ubwongereza ukiri muto.

Uyu mukinnyi byakomeje kumegendekera neza no muri uyu mwaka w’imikino none ku munsi wejo kuwa Gatandatu ubwo ikipe ya Chelsea yanyagiraga Brighton ibitego 4-2 yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 4 mu gice cya mbere muri Premier League.

Cole Palma wanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi wa mbere muri Premier League utsinze ibitego 4 mu gice cya mbere

UMWANDITSI: NIYOMUKIZA GRATIEN

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *