Wari umukino wa mbere kuri APR FC na Darkonovic muri shapiyona y’uyu mwaka nyuma yo gusezererwa na Pyramids mu mikino ya CAF Champions League.
Ku i Saa cyenda zo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 kuri stade umuganda mu karere ka Rubavu nibwo umusifuzi Ngabonziza j.Paul yahushye mu ifirimbi umukino uratangira. Watangiye ubona ko APR FC ishaka gutsinda igitego hakiri kare.
Ku munota wa 3 Lamine Bah yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko myugariro wa Etincelles Gedeon Ndonga akiza izamu. Ku munota wa 8 uwitwa Mukata Justin yashatse gutungura umuzamu Pavelh Ndzira ariko umupira uca kuruhande rw’izamu gato cyane.
Nyuma yaho amakipe yombi yatangiye gukina afunga nta nimwe ishaka gukora ikosa ryo gutsindwa igitego. Ku munota wa 19 myugariro wa Etincelles Rutayisire Aman yateye ishoti rikomeye cyane ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu .
Nyuma yaho APR FC nayo yagerageje gusatira izamu rya Etincelles binyuze hagati mu kibuga mu basore barimo Dauda Seidu na Lamine Bah ariko bamyugariro ba Etincelles bahagarara neza.
Ku munota wa 35 Etincelles yakiije umuriro imbere y’izamu rya APR FC FC aho yabonye Koroneri eshatu zikurikiranya nyuma y’akazi gakomeye Kari gakozwe na Ciza Hussein Mugabo afatanyije na Niyonkuru Sadjate. APR FC nayo yakomeje gusatira ariko biranga biba iby’ubusa igice cya mbere cyirangira ari 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye APR FC ikora impinduka mu kibuga ikuramo Taddeo Luanga na Niyibizi Ramadhan ishyiramo Kwitonda Allain na Richmond Lamptey . Nyuma yaho gato Lamine Bah yaje kutsikira nawe bimuviramo gusohoka mu kibuga asimburwa na Tuyisenge Arsene .
Nyuma yizo mpinduka umutoza Darkonovic yakoze, ikipe ya APR FC yasatiriye izamu ishaka kubona igitego ariko bikomeza kuba ingorabahizi.
Ku munota wa 58 rutahizamu Victor Mbaoma yahawe umupira na Richmond Lamptey ariko ashatse kuwutera arawuhusha ashota ubusa.
Ku munota wa 63 APR FC yongeye gukora impinduka mu kibuga akuramo Mamadou Sy.
Bigeze ku munota wa 69 uwitwa Kwitonda Allain yatsinze igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande Karemera Tonny avuga ko hari habaye kurarira.
Ku munota wa 70 umutoza wa Etincelles Nzeyimana Mailo nawe yakoze impinduka akuramo Ciza Hussein na Niyonkuru Sadjate bari bagoye cyane APR FC ashyiramo Ishimwe Djabili na Kwizera Aimable, binjiyemo batangira gufasha mu kugarira bashaka kutinjizwa igitego.
APR FC nayo yongeye gusimbuza ku munota wa 77 hinjiramo Chidiebere Nwobodo asimbuye Dauda Seidu Youssif, bakomeza gusatira izamu rya Etincelles ariko nayo yugarira neza birangira Nyamukandagira itsikiye itahukana inota rimwe ari naryo rya mbere muri shapiyona ibonye dore ko uyu wari nawo mukino wayo wa mbere muri shapiyona. Etincelles yo wabaye umukino wa Kane banganyije ihita igira amanota ane.
Undi mukino wabaye Kiyovu sport yatsinzwe n’Amagaju 2-0 naho umukino wa Police Fc na Vision ntiwarangiye kubera imvura nyinshi yaguye kuri Kigali Pele Stadium uhita usubikwa.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles: Dennis Ssenyondwa,Manishimwe Yves,Rutayisire Aman, Nshimiyimana Abdul Pappy,Gedeon Ndonga, Joseph Ndonga, Niyonkuru Sadjate,Mukata Justin, Ismael Molo,Nizigiyimana Ismael,Ciza Hussein Mugabo.
Ku ruhande rwa Apr Fc habanjemo: Pavelh, Niyomugabo Claude,Byiringiro Gilbert, Nshimiyimana Yunusu,Niyigena Clement, Taddeo Luanga,Ruboneka Bosco, Niyibizi Ramadhan, Lamine Bah,Seidu Dauda, Victor Mbaoma.
APR FC yanganyije na Etincelles FC 0-0
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude