Abakora muri hoteli ya Cristiano Ronaldo baradamaraye

Abakora muri hoteli ya Cristiano Ronaldo baradamaraye

Abakozi bakora muri hoteli ya rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite,Cristiano Ronaldo iherereye i Madrid baradamaraye bijyanye nibyo bahabwa.

Rurangiranwa muri ruhago, Cristiano Ronaldo mu bikorwa bye bimwinjiriza hanze y’ikibuga harimo na hoteri yitwa Pestana CR7 Hotel iherereye i Madrid mu gihugu cya Esipanye.

Pestana CR7 Hotel ni hoteri ifite ubuzima bwiza, aho kuba umukozi wayo ari amahirwe meza y’akazi uba ufite kubera ko umukozi wayo abayeho neza cyane haba mu buryo bw’umushahara, ubw’amasezerano ndetse n’inyungu zinyongera.

Muri iyi hoteri umukozi usanzwe afata umushahara ungana na €2,300 ku kwezi hanyuma ku mwaka agahabwa angana €28,000 . Umukozi ukora amasaha 20 ku munsi we ahabwa umushahara ungana na €13,000. Abakozi bayo Kandi baba bafite amasezerano ahoraho.

Nyuma yibi buri mukozi hari inyungu zinyongera abona harimo, ubwishingizi bw’ubuvuzi, kubona amatike ya resitora. Sibyo gusa kuko umukozi wayo anagabanyirizwa ibiciro kugera kuri 25%muri resitora n’akabari mu gihe ashatse kwifatanya n’umuryango we kwizihiza ibirori by’isabukuru.

Ikindi Kandi buri mukozi abona iminsi 30 ku mwaka y’ikiruhuko hakiyongeraho indi 20 ,bivuze ko umukozi abona iminsi 50 y’ikiruhuko mu gihe cy’umwaka.

Iyi hoteri kubera ukuntu igenda itera imbere umunsi ku wundi irigushaka abandi bakozi bashya nabo bazajya babona nk’ibyo bagenzi babo bahasanzwe babona.Iyi hoteri iri kwagura serivisi isaba ko abakozi bashya binjira mu murwa mukuru wa Esipanye.

Pestana CR7 Hotel ikunzwe cyane n’abatuye i Madrid bikaba akarusho ku bakinnyi ba Portugal yafunguye imiryango kuwa 7 Kamena muri 2021ku bufatanye bwa Cristiano Ronaldo n’ikigo cyitwa Pestana hotel group gihagarariwe n’uwitwa Mr Manuel Pestana aho bashoyemo angana na €13m . Kugeza ubu Cristiano Ronaldo afitemo imigabane ingana na 50%.

Pestana CR7 Hotel ni hoteri y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba bisaga 800 . Muri iyi hoteri Kandi wasangamo ibintu binyuranye nka Wi-Fi y’ubuntu amapisine, ibyumba bya serivisi ngororamubiri, ibyumba by’inama, ibyumba by”imyidagaduro na parikingi.

Abakora muri Hoteli ya Cristiano Ronaldo baradamaraye

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *