Umuyobozi wa Juventus yagize icyo avuga kuri Chiesa na Calafiori baheruka gusohoka muri shapiyona y’ubutaliyani

Umuyobozi wa Juventus yagize icyo avuga kuri Chiesa na Calafiori baheruka gusohoka muri shapiyona y’ubutaliyani

Umuyobozi wa Juventus, Giuntoli yagaragaje imbamutima ze kuri Federico Chiesa na Riccardo Calafiori baheruka gusohoka muri Shampiyona y’Ubutaliyani bakerekeza muri shampiyona y’ubwongereza mu makipe nka Liverpool na Arsenal.

Ibi yabitangaje binyuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Carrier Della Sera cyo mu Butaliyani, aho uyu muyobozi yagaragaje Ko ari igihombo kinini gutakaza umukinnyi nka Riccardo Calafiori wavuye muri Bologna akerekeza muri Arsenal.

Yagize ati: “ Ni akababaro kuba tutarabashije kumugumana muri shampiyona y’ubutaliyani, ntago aritwe twenyine byababaje nk’abamushakaga ko aguma mu Butaliyani ahubwo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru naryo ntiryabyishimiye kutakaza Calafiori muri shapiyona.”

Uyu muyobozi yanakomoje kuri Federico Chiesa uheruka kuva muri Juventus akerekeza muri Liverpool agaragaza cyari igihe kiza cyo kumurekura ndetse amwifuriza amahirwe masa mu ikipe yerekejemo.

Yagize ati: “Twarangijanyije na Federico Chiesa , ntago yari muri gahunda zacu, twabonye ko kugenda aricyo gisubizo cyiza cyashobokaga ku mpande zombi, mwifurije guhirwa muri Liverpool.”

Federico Chiesa w’imyaka 26 yaciye mu makipe atandukanye nkaho muri 2016 yakiniraga Fiorentina y’iwabo mu Butaliyani akaba yarayikiniye imikino 137. Yayivuyemo muri 2020 atizwa imyaka ibiri muri Juventus aho muri icyo gihe cy’intizanyo yakinnye imikino 40.

Nyuma y’iyo ntizanyo Juventus yahise imugura ayikinira imikino 54 kugeza muri 2024 ariho yahise yerekeza muri Liverpool imuguze €10m zishobora kongerwaho miliyoni ebyiri ibizwi nka add-ons bitewe nuko azitwara.

Ni mu gihe Riccardo Calafiori ukina inyuma yugarira we mbere yuko ajya muri Arsenal yanyuze mu makipe arimo As Roma y’iwabo mu Butaliyani akaba yarayikiniye imikino 15 ayitsindira igitego kimwe.

Yayivuyemo yerekeza muri Genoa aho yayikiniye imikino itatu gusa akaba nta gitego yayitsindiye. Yayivuyemo yerekeza muri Basel yo mu Busuwisi ayikinira imikino 26 nayo akaba nta gitego yayitsindiye .

Riccardo Calafiori yavuye muri Basel asubira iwabo mu Butaliyani mu ikipe ya Bologna aho yayakinnyemo imikino 33 atsindamo ibitego bibiri . Yayivuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka yerekeza muri Arsenal atanzweho €42m ubariyemo na add-ons. Kuva yayigeramo amaze kuyitsindira igitego kimwe .

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *