U Rwanda rwakiriye impunzi n’abasaba ubuhungiro 119 baturutse muri Libya, aba bakaba bagize icyiciro cya 19.
Bakirirwe kuri uyu wa Kane, tariki 26 Nzeri 2023, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho bakiriwe na Habinshuti Phillipe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, wari kumwe na Belen Calvo Uyarra, Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda ndetse na Aissatou Dieng-Ndiaye uhagarariye UNHCR mu Rwanda.
Abakiriwe ni 119, baturuka mu bihugu bitanu barimo Abanya-Sudani 42, Abo muri Eritrea 36, Abanya-Somalia 12, Abanya-Ethiopia 27 n’abanya-Sudani y’epfo 13.
Mu 2019, Guverinoma y’u Rwanda nibwo yasinyanye amasezerano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe , UNHCR ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Ayo masezerano yari agamije gufasha impunzi ziri muri Libya kuza mu Rwanda mu gihe zitegereje igihugu kizacyira, hari nyuma y’uko hasakaye amakuru yerekanaga ubuzima bubi zari zibayemo, zaratangiye no gucuruzwa bucakara.
Indege ya mbere yageze i Kigali, ku wa 26 Nzeri 2029, izanye abimukira 66, kuva icyo gihe abangana 2,400 bamaze kwakirwa mu nkambi y’igihe gito ya Gashora mu Karere ka Bugesera, mu gihe 1, 834 babonye ibihugu bibakira i Burayi na Amerika.
