The Ben yasabye ababa mu ruganda rw’imyidagaduro gukundana, anavuga kuri Yago

The Ben yasabye ababa mu ruganda rw’imyidagaduro gukundana, anavuga kuri Yago

Umuhanzi Mugisha Benjamin, wamamaye nka The Ben yasabye abahanzi bagenzi be ndetse n’abandi bari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kugira urukundo, anavuga ko asengera umuhanzi akaba n’Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat aho ari hose.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rukuta rwa ‘instagram’ mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 27 Nzeri 2024.

Uyu muhanzi yagarutse ku rukundo rwakendereye mu bantu cyane abari mu ruganda rw’imyidagaduro, agaragaraza ko bidakwiye ahubwo ibyo bakora byari bikwiye kubazanira ibyishimo n’ubusabane.

Yagize ati” Ibi bintu dukora bikwiye kuzana umunezero mu bantu, bikwiye kuzana ibyishimo mu bantu, bikwiye kuzana urukundo mu bantu ntabwo bikwiye kuzana urwango.

Akomeza agira at “Kuki wavuga ko utiyumvamo umuntu? Mureke duhinge urukundo muri twebwe kuko ni ingenzi.”

The Ben yasabye  bagenzi be kwihatamo urukundo kuko ari byo byarengera uruganda barimo, agaragaza ko habayemo byinshi bikomeye byashobor no gutuma uruganda rusenyuka,  ari nayo mpamvu yerekeje isengesho rye ku munyamakuru Yago

Yagize ati “Ibi birakomeye ariko twiyemeje kuba beza, igihugu cyose cy’u Rwanda tukaba beza byibura ho icyumweru kimwe ibintu byaba mwakumirwa.

Urukundo ni ingenzi, ndashimira abahanzi ndetse n’uruganda muri rusange n’ubwo hajemo akabazo gusa sinabirondora byose ariko ndasengera Yago aho ari hose ku isi.”

Uyu muhanzi kandi yerekanye ko urukundo ruri mu bintu byagakwiye kwiyongera ku mwihariko w’igihugu cy’u Rwanda, urukundo rukiyongera kuri byinshi ruzwiho birimo n’isuku.

The Ben yatangaje ibi mu kiganiro yakoze ari no guhemba ababashije gufindura izina ry’indirimbo ye nshya yise ‘Plenty’, ni indirimbo uyu muhanzi yasohoye kuri uyu wa gatanu mu buryo bw’amajwi ku mbuga ze zose zicuruza imiziki.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *