Szczesny agiye muri Barcelona ataguzwe kuko agiye nk’umukinnyi wijyenga(free agent) bivuze ko nta masezerano y’ikipe iyariyo yose yarafite dore ko yari yaranasezeye umupira w’amaguru .
Agiye gusimbura Ter Stegen wari umuzamu wa mbere wa Barcelona akaza kugira ikibazo cy’imvune aho azamara amezi 8 ari hanze . Biteganyijwe ko Szczesny kuri uyu Wa Kane aribwo ari bukore ikizamini cy’ubuzima.
Wojciech Szczesny w’imyaka 34 y’amavuko waherukaga gusezera kuri ruhago yanyuze mu makipe atandukanye nkaho muri 2009-2010 yakiniraga Brentford akaba yarayikiniye imikino 28.
Yayivuyemp ajya Muri Arsenal ayikinamo imikino 132 akaba yarayivuyemo muri 2017 atijwe muri As Roma nayo ayikinira imukino 72. Muri 2018 yerekeje muri Juventus ayikinira imikino 200.
Uyu munyezamu kandi yakiniye kipe y’igihugu ya Polond kuva muri 2009 kugera 2024 ayikinira imikino 84.

wa FC Barcelona
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude
Cyz rwx peee courage kutugezah amakr agezweh knd nibyz twaryohew