Perezida wa Repubilika y’u Rwanda,Paul Kagame yakiriye Indahiro z’Abasenateri 20 abasaba kudategereza ko Ibibazo By’Abaturage bicishwa Ku Mbuga Nkoranyambaga kugira ngo bikemurwe.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu Wa Kane taliki 26 Nzeri 2024 nyuma yo kwakira ubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Abasanetari 20 barahiye barimo abahagarariye Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abatowe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza ndetse n’abashyizweho na Perezida wa Repubulika.
Nyuma yo kwakira Indahiro Perezida Kagame mu ijambo rye yasabye aba Basenateri gushyira imbaraga mu kumenya uko abaturage babayeho bitabaye ngombwa ko babisoma ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko muri manda yabo bakwiye kuzakora uko bishoboka kose abaturage b’u Rwanda bakagerwaho n’iterambere kuko ntawe ukwiye gusigara inyuma.
Perezida Kagame yavuze ko inzego zose zikwiye kujya zimenya uko Abanyarwanda babayeho, ibibazo byabo bigakemurwa.
Avuga ko mu kumenya amakuru y’uburyo babayeho, ari byo byatuma bakemura ibibazo byabo bitabanje guca mu mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Ndabasaba rero cyane gukurikirana , ibintu byo kujya tubona ibibazo by’abaturage no mu byaro hirya, ibyiza ni uko twabonye interineti, dufite ikoranabuhanga, dukwiye kujya tumenya ibibazo by’Abanyarwanda binyuze mu mbuga nkoranyambaga, ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati: ‘ Ariko mwadutabaye, Mutabare ahangaha muri aka Karere, muri uyu Murenge ko ibintu bitameze neza”.
Abasenateri bashya ni: Dr. François Xavier Kalinda, Dr. Usta Kayitesi, Nyirahabimana Solina, Bibiane Gahamanyi Mbaye, Dr. Nyinawamwiza Laetitia, Rugira Amandin, Umuhire Adrie, Uwera Pélagie, Cyitatire Sosthene na Bideri John Bonds.
Harimo kandi: Nsengiyumva Fulgence, Mukabaramba Alvera, Havugimana Emmanuel, Mureshyankwano Marie Rose, Niyomugabo Cyprien, Nyirasafari Espérance, Telesphore Ngarambe, Uwimbabazi Penine, Mukabalisa Donatille na Murangwa Ndangiza Hadija.
Abasenateri basanzwemo ni: Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie bashyizweho na Perezida Kagame mu 2020, na Senateri Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde batowe n’Ihuriro ry’imitwe ya politike yemewe na bo mu 2020. Abo bose basigaje umwaka umwe kuri manda yabo.