Musanze: Umuryango w’abantu barindwi wugarijwe n’indwara y’amavunja

Musanze: Umuryango w’abantu barindwi wugarijwe n’indwara y’amavunja

Umuryango wa Kanyabugande utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muko mu kagali ka Cyogo uratabaza uvuga ko urembejwe n’indwara y’amavunja bacyeka ko ashobora kuba ari ayo batererejwe.

Uyu muryango ugizwe n’abana batanu hamwe n’ababyeyi babo,  bagaragaza ko ntacyo badakora bagira ngo barwanye ubu burwayi ariko ntacyo bitanga dore ko bamaze kwimuka ubugira kane nk’uko babitangarije Tv 1,  dukesha iyi nkuru.

Kanyabugande ari nawe mukuru w’uyu muryango agaragaza ko amavunja abarembeje,  avuga ko bitari gusa ahubwo acyeka haha harimo n’amarozi.

yagize ati: “ Nzibona nange ziza gutya [amavunja], mva mu nzu nkajya mu yindi, na nyina [umugore we]<  turi mu nzu ya kane zaramufashe bigera n’igihe zigera ku mabere […] hariho n’indogano.”

Ku rundi ruhande abaturanyi b’uyu muryango bagaragaza ko iyi ndwara y’amavunja idaterwa n’amarozi cyangwa ikindi kindi, ahubwo bavuga ko ari isuku nkeya ibibatera cyane ko iyo ugeze mu nzu yabo uhabonamo umwanda kandi itanakurungiye.

Umwe mu baturage yagize ati: “ Reka nta bamuroze ahubwo ni isuku nkeya, akoze isuku akajya akaraba mbese nyine akiyitaho nta kibazo yagira.”

Abaturage kandi bagaragaza ko uyu Kanyabugande ntacyo atakorerwe dore ko yoherejwe n’abajyanama b’ubuzima bakafasha nk’uko na nyirubwite abyihamiraza avuga ko byabahaye agahenge k’ukwezi kumwe.

Bisengimana Janvier umuyobozi w’umurenge wa Muko ari nawo uyu muryango utuyemo avuga ko uyu muryango wimukiye vuba muri uyu murenge ariko hari icyo bagiye kubafasha nk’uko basanzwe baba n’abandi baturage hafi.

Yagize ati:” Nasanze uriya mugabo amaze igihe gito yimukiye muri uriya mudugudu avuye mu murenge wa Nkotsi,  gusa nk’undi munyarwanda wese turakomeza kumuba hafi, turazakuvugana n’umugore we gusa igihari n’ugukomeza kumukurikirana.”

Ntabwo ari uyu muryango wonyine urwaye indwara y’amavunja nk’uko byemezwa na bamwe mu baturage batuye mu kagali ka cyogo Ko mu murenge Muko.

Bavuga ko hari n’abandi barwaye iyi ndwara iri guturuka ku mwanda ariko bemeza ko bakoze isuku byabafasha kuyihashya burundu.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *