Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo hamenyakanye amakuru avuga ko umuraperi Isaac Freeman III, wamamaye nka Fatman Scoop yitabye Imana aguye ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye muri Town Center Park.
Abantu batangiye kwibaza icyateye uyu muhanzi kwikubita hasi ku rubyiniro agahita apfa mu buryo butunguranye, ibyatumye bajya kumupima ngo harebwe ikihishe inyuma y’urupfu rwe.
Mu bisubizo byasohotse, bigaragaza Ko uyu mugabo wapfuye afite imyaka 56 yishwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ‘high blood pressure’ yari arwaye, ikomatanyije n’izindi ndwara z’umutima.

Urupfu rwa Fatman Scoop, rwemejwe kandi n’ikigo cyari gishinzwe kumushakira akazi, MN2S, mu itangazo cyasohoye cyagaragaje ko bashenguwe cyane n’urupfu rw’uyu muhanzi wari n’umukiriya wabo.
Iri tangazo rigira riti: “Scoop yari umuntu ukundwa cyane muri muzika, umurimo we wakundwaga n’abafana batabarika ku isi, Ijwi rye ry’icyamamare, imbaraga zidasanzwe na kamere ye ikomeye byagize uruhare rutazibagirana mu ruganda rwa muzika.”
Rikomeza zigira riti “kandi umurage we uzakomeza kubaho binyuze mu muziki we utajyanye n’igihe. Fatman Scoop yari amaze imyaka 15 ari umunyamuryango w’agaciro mu muryango wa MN2S, kumubura ni igihombo kinini kuri twese.”
Iki kigo cyanashimiye uyu muhanzi kubwitange bukomeye yagize ndetse no gukora cyane byagiye bimuranga mu gihe yarakiriho basoza bavuga ko bazamukumbura cyane.