Akanyamuneza ni kose muri Etincelles FC yitegura guhura na APR FC

Akanyamuneza ni kose muri Etincelles FC yitegura guhura na APR FC

Abakinnyi b’ikipe ya Etincelles FC bitegura gucakirana na APR FC bari mu byishimo nyuma yuko bemerewe ko imishahara yabo barayibona mu gihe cya vuba

Ni nyuma yuko abakinnyi b’ikipe ya ETINCELLES bahagaritse imyitozo kubera ibazo byimishahara yabo bigiye kumara amezi abiri kuri uyu wa 30/09 2024 .

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burangajwe imbere na Murindwa Prosper bwahuriye mu nama yiga kurikikibazo bemeza ko aya mafaranga y’ibirarane bari buyashake vuba bakayashyikiriza abakinnyi.

Amakuru avuga ko ikipeya Etincelles FC yahawe nakarere ka rubavu amafaranga angana na miliyoni Ijana namakumyabiri nazirindwi mu gihe iyi kipe yo ikoresha amafaranga angana na miliyoni maganatatu na mirongo irindwi mu mwaka.

Aho umutindi yanitse ntiriva muri ayamafaranga make Etincelles FC yari ihawe yaje guhura n’ ikibazo cyuwahoze ari umukinnyi wayo uzwi ku izina rya INiesta wayireze muri FIFA ko bamwirukanye binyuranye namategeko bituma ifatirwa ibihano byo gucibwa amafaranga angana na miliyoni makumyabiri z’amanyarwanda yaje kuva muri zazindi Ijana namakumyabiri nazirindwi bari bahawe nakarere.

Biri mubyaje gutuma habaho ibibibazo byo kubura amafaranga yo kwishyurah abakinnyi bayo. Byatumye hashyirwaho gahunda y’ ikarita kubafana bayo aho bishyuraga ibihumbi makumyabiri byamanyarwanda aho amaze gutangwa mabagera ku bantu maganabiri.

Abakinnyi ba Etincelles FC babwiwe ko amafaranga yabo bazayahabwa bitarenze kuri uyu Wa Gatanu mbere yuko bacakirana na APR FC kuri iki Cyumweru mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

UMWANDITSI:Niyomukiza Gratien

 

 

1 Comment

  1. Benimana Vivien

    It is so amazing bro. I would like to say” kudos ” coz you have incredible talent that can worth when it’s reinforced.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *