Umunyezamu wa FC Barcelona agiye kumara umwaka wose adakina

Umunyezamu wa FC Barcelona agiye kumara umwaka wose adakina

Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Budage,Marc Andre Ter Stegen agiye kumara umwaka wose adakandagira mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune yagize.

Ku munsi wejo ku Cyumweru nibwo ikipe ya FC Barcelona yanyagiraga Villarreal ibitego 5-1 mu mukino wo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne.

Muri uyu mukino ku munota 45 Marc Andre Ter Stegen yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Inaki Pena. Nyuma y’uyu mukino hagiye amakuru hanze ko nyuma y’isuzumwa ryakozwe uyu munyezamu azamara hanze igihe kingana n’umwaka adakina bitewe niki kibazo kibazo cy’imvune yagize mu ivi rye ry’ibumoso.

Kuri ubu byitezwe ko Inaki Pena ariwe ugiye kuba umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona muri uyu mwaka w’imikino. Uyu munyezamu w’imyaka 25 ukomoka muri Espagne yagarutse muri FC Barcelona mu mpeshyi ya 2022 nyuma yo gutizwa muri Galatasaray.

Umwaka ushize w’imikino yakiniye Barcelona imikino 17 yinjizwamo ibitego 32, amara imikino 2 atinjizwa igitego (clean sheets ).

Umunyezamu wa FC Barcelona agiye kumara umwaka wose adakina

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *