Umugabo w’imyaka 33 wo mu karere ka Rusizi yagerageje kwiyahura inshuro eshatu ntiyapfa gusa bimvuramo kujya mu bitaro.
Ibi byabaye ku wa 20 Nzeri 2025 bibera mu Mudugudu wa Cyapa, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe,mu karere ka Rusizi.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe,kuri uwo munsi Saa mbili z’umugoroba nibwo uyu mugabo usanzwe ari hmunyonzi yatashye, ageze mu rugo asaba ko bamuzanira ibiryo mu cyumba, nyina n’abana bajya kurira mu ruganiriro.
Ubwo bari bari kurya, umwe mu bana yumvise ikintu kijaganya mu cyumba, ajya kureba icyo ari cyo asanga ni se umanitse mu mugozi ariko atarashiramo umwuka.
Uwo mwana yahize aca umugozi se yari yakoze mu mishumi y’inkweto, akubita agahanga hasi kuri sima arakomereka.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeuse yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bahise bamujyana mu Bitaro bya Gihundwe kwitabwaho n’abaganga.
Ati “Saa mbili z’ijoro akigerageza kwiyahura nibwo yahise ajyanwa kwa muganga”.
Bikekwa ko igitera uyu mugabo gushaka kwiyambura ubuzima ari amakimbirane afitanye n’umugore we, kuko akeka ko umugore we amuca inyuma.
Gitifu Ingabire yagize ati “Abiterwa no kutigirira icyizere ntanakigirire uwo bashakanye, akumva ko buri gihe amuca inyuma, akumva yabikemuza kwiyahura ariko si byo. Kwiyahura ni icyaha gihanwa n’amategeko, umuntu uhora akora ibintu nk’ibyo ntitwamureka ngo bihore bityo, kuko amaherezo twazasanga noneho yiyahuriye mu ishyamba cyangwa ahandi.’’
Yasabye abaturage kwirinda gukemuza ibibazo bafite uburyo bushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane bashaka kubwiyambura ubuzima cyangwa kugira undi babwambura.