Ku munsi wejo kuwa Gatandatu nibwo ikipe ya Chelsea ya Chelsea yatsindaga West Ham United ibitego 3-0 mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Ni ibitego byatsinzwe na Nicholas Jackson ku munota wa 4 nuwa 18 ndetse na Cole Palmer ku munota wa 45.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Chelsea,Enzo Maresca yatangaje amagambo ataka uyu rutahizamu agira ati”Nicholas Jackson ntabwo yari mwiza gusa kuko yatsinze ibitego bibiri ahubwo n’uburyo yakoze k’umupira byari byiza”.
Yakomeje agira ati”ndamwishimiye mubijyanye n’imibare ariko cyane ndishimye kuko uburyo akora bwabaye bwiza.”
Nicholas Jackson amaze gutsindira Chelsea ibitego bine ndetse yanatanze imipira ine ivamo ibitego kuva uyu mwaka w’imikino watangira.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yageze muri Chelsea mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Villarreal yo muri Esipanye atanzweho £32m amaze gutsindira Chelsea ibitego 23 byose hamwe.


UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude