Rwanda Premier League: Mukura VS yatsindiye Vision FC ku mbehe yayo

Rwanda Premier League: Mukura VS yatsindiye Vision FC ku mbehe yayo

Ikipe ya Mukura VS yatsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni mu mukino wabaye Kuri iki gicamunsi kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umukino watangiye Mukura isatira nk’ikipe iri mu rugo ishaka guca mu rihumye vision Fc ngo iyibanze igitego ndetse biza no kuyihira kuko ku munota wa kabiri Irumva Justin wakinaga imbere ku ruhande rw’iburyo atsinda igitego cya mbere nyuma yo kuroba umazamu wa Vision FC,James Djaoyang .

Nyuma yaho Mukura yakomeje gusatira izamu rya Vision FC binyuze mu bakinnyi bo hagati barimo Ntarindwa Aimable na Niyonizeye Fred.

Ku munota wa 12 Irumva Justin yacomekeye umupira rutahizamu Boateng Mensah maze nawe ntiyawupfusha ubusa ahita arekura ishoti rikomeye cyane, umanyezamu wa Vision FC akoraho ariko birangira umupira umurushije imbaraga uruhukira mu izamu, igitego cya cya kabiri cya Mukura VS kiba kirabonetse.

Ku munota wa 16 rutahizamu wa Vision FC,Onesme Twizerimana yazamukanye umupira agera mu rubuga rw’amahina ariko myugariro wa Mukura Rushema Chris aramubangamira awutera hanze y’izamu.

Vision FC yakomeje gusatira izamu rya Mukura maze ku munota wa 23 birayihira ku mupira waruvuye muri koroneri uwitwa Bonny Stephen ashyiraho umutwe uragenda uruhukira mu izamu igitego cya 1 kiba kirabonetse.

Ibintu byahise bihindura isura Vision FC ibona ko byose bishoboka gusa Mukura VS nayo ikomeza gusatira ishaka igitego cya gatatu nkaho ku munota wa 26 Irumva Justin yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko umupira awuta hanze y’izamu.

Ninako Vision nayo yasatiraga ishaka uburyo ya kwishyura binyuze mu basore bayo b’abahanga barimo Manzi Olivier na Ibrahim Nshimiyimana ariko bamyugariro ba Mukura bababera ibamba.

Ku munota 42 Ibrahim Nshimiyimana yahinduye umupira imbere y’izamu rya Mukura usanga Laurent Nishimiye ahagaze neza awuteye uca ku ruhande rw’izamu gato ryari ririnzwe na Sebwato Nicolas.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Irumva Justin yabonye ubundi buryo bwo gutsinda igitego cya gatatu ariko umuzamu wa Vision FC, James Djaoyang asohoka neza umupira awukuramo.

Igice cya kabiri cyatangiye Mukura ikora impinduka ivanamo Jordan Dimbunba ishyiramo Vincent Adams.

Nyuma yo kuva mu karuhuko k’iminota 15 amakipe yombi yagarutse akina atuje.

Bigeze ku munota wa 57 Mukura yongeye gusatira binyuze ku ruhande rwa rw’ibumoso rwari ruriho Hakizimana Zuberi arinabwo Bonheur Mende yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ateye umupira uca hejuru y’izamu Gato cyane.

Ku munota wa 65 umutoza  wa Vision FC, Calum Shaun Selby yakoze impinduka akuramo Ibrahim Nshimiyimana ashyiramo Ndekwe Flex wavuye muri Rayon Sport.

Nyuma yo kwinjiramo asimbuye,Ndekwe yagerageje gukinana na bagenzi be bashaka igitego cyo kwishyura biranga biba iby’ubusa.

Ku munota wa 69 Afhamia Lotti yongeye gusimbuza akuramo Sunzu Mende Bonheur ashyiramo Samuel Pimpong.

Uyu musore yazanye impinduka afasha Mukura gusatira anyuze ku ruhande rw’iburyo .

Ku munota 85 Irumva Justin yasohotse mu kibuga asimburwa na Emmanuel Nsabimana.

Mu minota ya nyuma y’umukino Vision FC yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura biranga.Umukino urangira Mukura victory sport yegukanye itsinzi ku bitego 2-1 vision Fc.

Undi mukino wabaye Gorilla Fc yatsinze Marine Fc igitego 1-0.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *