Musanze FC yanyagiriye Amagaju i Huye naho Rayon Sport izukira kuri Gasogi

Musanze FC yanyagiriye Amagaju i Huye naho Rayon Sport izukira kuri Gasogi

Ikipe ya Musanze FC yasanze Amagaju FC i Huye iyanyagirirayo ibitego 3-0 naho Rayon Sports izukira kuri Gasogi United iyitsinda igitego 1-0.

Ni mu mikino yo ku munsi wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri uyu Wa Gatandatu.

Kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, Amagaju fc yari yakiriye Musanze FC.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga bigaragara ko nta kipe nimwe ishaka gukora ikosa ryo kwinjizwa igitego mbere, gusa ibintu byajyiye bicayuka aho ku munota wa Gatanu Musanze yabonye umupira w’umuterekano (free kick) bawuteye umuzamu w’Amagaju awushyira muri koroneri itagize ikivamo.

Nyuma yaho gato Dusabimana Jean Claude(Nyakagezi) ukina inyuma ku ruhande rw’i bumoso rw’amagaju yazamukanye umupira awuhinduye imbere y’izamu rya Musanze usanga Kapiteni Masudi Narcisse ahagaze mu rubuga rw’amahina awuteye bamyugariro ba Musanze bari bayobowe na Muhire Anicet bawukuramo.

Musanze FC yakomeje gusatira izamu rw’amagaju ishaka kuyitanga igitego binyuze mu basore bayo b’abahaga barimo Bizimana Valentin na Salomon Adeyinka.

Ibintu byaje guhindura isura ku munota wa 28 ubwo Bizimana Valentin yafungaga umupira mu rubuga rw’amahina rw’amagaju bamyugariro bananirwa kuwitambika ahita awohereza mu izamu    Igitego cya mbere cya Musanze kiba kiranyoye.

Nyuma yo kubona igitego Musanze Fc yakomeje gusatira ari nako Amagaju akora amakosa kuko ku munota wa 34 uwitwa Dusabimana Christian yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi rutahizamu wa Musanze Salomon Adeyinka.

Ku munota wa 36 Musanze Fc yabonye umupira w’umuterekano uterwa neza na Bizimana Valentin uruhukira mu izamu war’umupira .

Mbere yuko i gice cya mbere kirangira Amagaju yagerageje uburyo bubyara igitego binyuze ku ruhande rw’iburyo aho Rachidi Mapoli yahererekanyije umupira na Kapiteni Masudi Narcisse bashaka kwiba umugono Musanze Fc ariko bamyugariro bayo baba maso.Igice cya mbere kirangira Musanze iyoboye n’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka k’uruhande rw’Amagaju aho umutoza Niyongabo Amars yakuyemo Useni Kiza Seraphin agashyiramo Niyonkuru Claude.

Impinduka umutoza Amars yakoze zagaruye Amagaju mu mukino kuko mu kibuga hagati hatangiye gukora neza byanatumye ku munota wa 56 Ndayishimiye Edouard bamutereka hasi abona kufura ariko Kapiteni Masudi Narcisse awuteye uca hejuru y’izamu gato.

Amagaju yakomeje gusatira agira ngo abe yakinjiza igitego m uizamu rya Musanze biranga biba iby’ubusa.

Ku munota wa 83 Felecien ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo rwa Musanze yazamukanye umupira awuhinduye imbere y’izamu ry’Amagaju bamyugariro barimo Abdel Matumona bananirwa gukiza izamu maze usanga Salomon Adeyinka ahagaze neza ahita aterekamo igitego cya gatatu cya Musanze Fc.

Umukino uri kurangira Amagaju yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cy’impozamarira ariko Sebagenzi Cyrille umupira awuta hanze y’izamu umukino urangira ku tsinzi ya Musanze Fc y’ibitego3-0.

Amagaju azagaruka mu kibuga asura kiyovu sport ku wa 28 Nzeri 2024 naho Musanze izakira Marine Fc ku Bworoherane nayo kuriyo tariki.

Kuri Stade Amahoro,Gasogi united yari yakiriye Rayon Sport mu mukino warangiye Rayon Sport ibonye amanota atatu yayo ya mbere kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Ni umukino wabaye nyuma ya byinshi byari byatangajwe n’impande zombi.

Rayon Sport yagiye gukina yakaniye cyane bijyanye n’umusaruro bajyize mu mikino ibiri iheruka dore ko yose nta nimwe yabashije gucyuraho amanota atatu aho yari yanganyije na Marine 0-0 ndetse ikananganya n’Amagaju 2-2.

Uyu mukino wa Gasogi wari uwo gutsinda kugira ngo biyunge n’abafana babo, baje kubigeraho nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 cyatsinzwe n’Umugande Charles BBaale ku mupira yahawe na Hadji Iraguha ku munota wa 50.

Rayon Sport izasubira mu kibuga ijya gusura Rutsiro Fc kuwa 29 Nzeri 2024 naho Gasogi United izasura Bugesera Fc.

Indi mikino yabaye As Kigali na Rutsiro byaguye minsi 0-0 naho Bugesera nayo inganya na Etincelles 1-1.

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC igitego 1-0

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *