Marina yanyomoje abamubikaga ko yitabye Imana

Marina yanyomoje abamubikaga ko yitabye Imana

Umuhanzikazi, Marina uherutse  kuvugahwo kurembera mu gihugu cya Nigeria, yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yamaze kwitaba Imana.

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru ko uyu muhanzikazi yafashwe n’uburwayi bwa ‘Malaria’ bukamuzahariza mu gihugu cya Nigeria aho yari yagiye mu bikorwa bye bya muzika.

Nyuma y’ubwo burwayi hagiye humvikana amakuru menshi harimo navuga ko atangiye koroherwa gusa haza kumvikana n’andi avuga ko yapfuye ndetse n’umurambo we waba wagejejwe mu Rwanda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu muhanzikazi utajya ukunda kuripfana yahakaniye kure ibyamuvugwagaho agaragaza ko abakwirakwije ibyo bihuha barengereye kandi ko we ari muzima.

Yagize ati: “ Mureke kubeshya ko napfuye kuko ndi muzima pe. Ibi birakabije, Ndabizi mukunda abapfu pe ariko nimurekere. Ngo umurambo wange wageze CHUK.”

Ibi bibaye nyuma yuko Marina uri mu bahanzikazi bakundwa n’abatari bake, amaze iminsi asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Mon bebe’ yanasohoye ari muri Ghana.

Ni indirimbo uyu muhanzikazi yasohoye nyuma yo gushyira hanze iyitwa ‘Avec toi’ yari amaze amezi abiri hanze.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *