Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yatangiye iyi myitozo ku munsi wejo kuwa Gatanu taliki ya 21 Nzeri 2024.
Malacia yakoze imyitozo yoroheje imufasha kugaruka neza akaba yarayikoranye n’abakinnyi bagenzi be ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United i Carrington.
Uyu myugariro w’Umuhorandi nubwo yakoze iyi myitozo ya nyuma itegura umukino Manchester United ifitanye na Crystal Palace kuri uyu Wa Gatandatu Saa kumi nebyiri n’iminota 30 ariko ntabwo byitezwe ko yahita akoreshwa.
Tyrell Malacia yageze muri Manchester United muri 2022 avuye muri Feyenoord yiwabo mu Buhorandi akaba amaze kuyikinira imikino 22.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude