Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe izatangira impanyabumenyi ku banyeshuri barenga ibihumbi 8

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe izatangira   impanyabumenyi ku banyeshuri barenga ibihumbi 8

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko izatanga impanyabumenyi ku banyeshuri barangije mu mwaka w’amashuri wa 2023/24 mu kwezi gutaha kwa 10.

Ibi yabitangaje ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo kuri uyu Wa Kane taliki ya 19 Nzeri 2024 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Yanditse iti ” Kaminuza y’u Rwanda izakora umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10 ku ya 25/10/2024 kuri Stade ya Huye. Abanyeshuri bagera ku bihumbi 8000 bo mu mashami atandukanye nibo.bazahabwa impanyabumenyi. Ibisobanuro birambuye bizatangwa igihe cyo gutanga impanyabumenyi kegereje”.

Mu mwaka uheruka abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari bahawe impanyabumenyi ni 8321 ,ibirori bikaba byari byakorewe mu karere ka Musanze.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *