Diplomat yikomye itsinda ry’abanya-Kenya ashinja kumushishura

Diplomat yikomye itsinda ry’abanya-Kenya ashinja kumushishura

Umuhanzi Noor Fasasi wamenyakanye nka Diplomat yikomye n’itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya,  Wakadinali, nyuma y’uko bakoresheje ibihangano bye batabyumvikanyeho ibizwi nko gushishura.

Ibi byagaragaye mu ndirimbo ‘Jathum’ iri tsinda ryo muri kenya riherutse gusohora kuri Alubumu bise ‘The Rong Don II’ aho humvikana amajwi ndetse n’ijyana asa nkayo mu ndirimbo  ‘Nyirurwanda’ y’umuhanzi Diplomat.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko atanyuzwe n’ibi byakozwe n’itsinda Wakadinali ryo muri Kenya, abigereranya no kumunyunyuza imitsi.

Yanditse ati: “Mmmm! Icurangire sha! Mushishura indirimbo zacu bakabashima cyane naho twe iyo tubikoze badukirikiza imijugujugu myinshi n’amahiri.”

Umuhanzi Diplomat wagaragaje ko gushishura ibihanagano by’abanyamahanga ku banyarwanda ari ikizira, yakomeje aburira abahanzi bashishuye ibihangano bye ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Indirimbo ‘Nyirurwanda’ ivugwaho gushishurwa yasohotse ku muzingo ‘Album’ uyu muhanzi yise ‘Fasassie Vol.2’ yagiye hanzi muri Mutarama 2023 naho ‘Jathum’ iri ku muzingo ‘Album’ wiswe ‘The Rong Don II’ wagiye hanze muri Kanama 2024.

Itsinda Wakadinali rishinjwa gushishura indirimbo ‘Nyirurwanda’.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *