Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko izahagarika ingendo ziva n’izijya mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Mu Itangazo ryasohowe na RwandAir ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2024, rivuga ko iki cyemezo cyo guhagarika ingendo za Cape Town kizatangira kubahirizwa kuva ku wa 27 Ukwakira 2024.
Gusa iyi Sosiyete ntiyigeze itangaza impamvu y’ihagarikwa ry’ingendo, ahubwo abagenzi bafite tike za nyuma y’iyi tariki basabwe kwegera RwandAir kugira ngo bafashwe.
Hari hashize imyaka itandatu, RwandAir itangije ingendo zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, ariko indege yabanje kunyura i Harare muri Zimbabwe, ifata cyangwa isigayo abagenzi.