Bibebityo Anicet ukoresha izina Polyvalent mu buhanzi yasohoye indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana iri mu njyana ya ‘Drill’, itari imenyerewe.
Ni injyana iri mu indirimbo nshya, uyu muhanzi yasohoye yitwa ‘Ku Musaraba’.
Mu kiganiro cyihariye na Yacu, Polyvalent yavuze ko nk’umuhanzi yatekereje ikintu gishyashya gitandukanye n’icyari gisanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati ” Ubusanzwe, ntabwo abahanzi bo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana basanzwe baririmba mu njyana ya Drill. Ibi byatumye numva nakora indirimbo iri muri iyo njyana.”
Polyvalent yasobanuye ko Ku Musaraba ari indirimbo ateganya ko izamuzamura mu muziki, akagira urwego ageraho.
Ati” Iyi [ Ku Musaraba] izaba ‘Break Through’, yanjye kandi ndabyizeye kuko abantu bari kiyikunda.”
Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo aho yasohoye izirimo Besto Sharing, Kaliza na Amayeri zose ziri kuri YouTube Channel yitwa ‘Polyvalent Official’, uyu kandi akaba n’Umusizi aho yasohoye Umuvugo witwa Unkundira Iki.
Nyura hano urebe Video y’Indirimbo Ku Musaraba: