Beyonce nta meranye neza na Trump ushaka kuba Perezida wa Amerika

Beyonce nta meranye neza na Trump ushaka kuba Perezida wa Amerika

Umuhanzikazi Beyonce ntari gucana uwaka n’ uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akaba ashaka kongera no Kwiyamamariza uwo mwanya, nyuma yo gukoresha ibihangano bye mu bikorwa byo kwiyamamaza ari gukorera mu bice bitandukanye atabiherewe uburenganzira na nyirubwite.

Ku munsi w’ejo nibwo hagaragaye amashususho ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter ashyizweho n’umwe mu bantu ba hafi ba Donald Trump, Steve Cheung, yerekana Donald Trump ava mu ndenge i Michigan, maze hakoreshwamo indirimbo Freedom ya Beyonce.

Uyu muhanzikazi Beyonce utaranyuzwe n’ibi, amakuru avuga ko ashobora kujyana Trump  mu nkiko amurega kuba yarakoresheje ibihanagano bye atabanje kubiherwa uruhushya.

Nyuma y’uko Beyonce akangishije kurega Trump n’itsinda rye ririmo kumufasha kwiyamamaza, ayo mashusho yahise asibwa igitaraganya ku mbuga nkoranyambaga.

Ni mu gihe kandi iyi ndirimbo ‘Freedom’ Beyonce yari aherutse kwemerera ‘Kamala Harris’ kuyikoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza ahanganyemo na Donald Trump.

Iyi ndirimbo ‘Freedom’ yasotse muri 2016 kuri alubumu yise ‘Lemonade’  yashimwe n’abatari bake, ibaye indirimbo idasanzwe k’umukandida Kamala Harris wayikoresheje kuva yatangira kwiyamamaza.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *