Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwato bwari butwaye abantu 300 bwarohamye, abantu 200 baburirwa irengero mu gihe abandi 40 batabawe bakiri bazima.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru mu mugezi wa Lukeni ho muri Teritwari ya , Kutu ahazwi nka Mai-Ndombe.
Lizorongo Mpamunao Ukuriye Sosiyete Sivili muri Kutu yemeje ayo makuru avuga ko iyo mpanuka yabaye ubwo ubwato bwavaga mu gace ka Oswhe bujya mu gace ka Nioki, butwaye abantu 300.
Ati” Ikibazo cyatewe n’uko bwari bwije hatagaragara kandi butwaye abantu benshi n’imizigo yabo, buraremererwa burarohama.”
Urwego rw’Ubwikorezi bwo mu mazi rurakemangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ntangiriro za Gicurasi, ubwato bwari butwaye abantu barenga 200 mu Mugezi wa Mongala bwakoze impanuka hapfa ababirwa muri 20.