Iyo umuntu avutse urugendo rwe ku Isi ruba rutangiye ariko ruzagira n’iherezo.
Abantu bapfa birurutse ku mpamvu nyinshi zirimo impanuka, uburwayi, izabukuru, kwiyahura cyangwa se bishwe.
Kwicwa ku muntu bishobora guturuka ku mpamvu zirimo intambara, ubugizi bwa n’ibindi.
Gusa inyamaswa ziri mu zihitana abantu benshi kuva ku ntoya zirimo udukoko tutagaragara kugeza ku nyamaswa z’inkazi zirimo Imbogo, intare,imvubu, ingona n’izindi.
Yacu News yifashishije inkuru z’ibinyamakuru birimo Business Insider na BBC News, itegura inyamaswa 5 zica abantu benshi ku Isi.
1. Imibu
Ibinyamakuru BBC news na Business Insider , inkuru byakoze bigendeye ku bushakashatsi bwakoze na raporo zakozwe zigaragaza ko ku Isi mu mwaka umwe, Imibu yica abantu babarirwa hagati y’Ibihumbi Magana Arindwi na mirongo itanu n’abantu miliyoni ( 750, 000-1,000,000).
Abantu bicwa n’imibu abenshi ni abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kubera ubwiganze bwa malariya.
2. Abantu hagati yabo
BBC na Business Insider bitangaza ko abantu bincwa n’abagenzi babo babarirwa hagati y’Ibihumbi Magana ane na mirongo itatu na magana ane na mirongo irindwi na bitanu.
Abantu bicana binyuze mu ntambara bashozanyaho cyangwa ibikorwa byimviruru n’ubugizi bwa nabi.
3. Inzoka
Inzoga z’ubumara bwinshi ku Isi zihitana abantu benshi biganjemo ababa mu mashyamba n’ubutayu. Imibare yashyizwe hanze na Business Insider na BBC News zitangaza ko hagati y’abantu 50,000-100,000 bicwa n’imibu mu mwaka umwe.
4.Imbwa
BBC news na Business Insider inkuru byakoze byerekana ko abantu bari hagati 25,000-35,000 mu mwaka umwe.
5. Isazi ya Tsetse.
BBC news na Business Insider batangaza ko mu mwaka umwe byibuze bagera ku 10,000 bicwa n’isazi yo mu bwoko bwa Tsetse, abicwa n’izo sazi ni abantu batuye mu duce tw’amashyamba ahereye muri Koma y’isi ( Equatorial Region).
Izindi nyamaswa ziza imbere mu kwica abantu ku Isi harimo Inzoka zo mu bwoko bwa Ascaris, Tape n’izindi zituruka ku mwanda , Inyamaswa z’inkazi zirimo intare, imvubu, ingona ndetse n’iryanishamirizo (scorpions) zihitana abatuye mu duce tw’ubutayu.