Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame, yakiriye indahiro z’Abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta icyenda ndetse n’iy’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Kanama 2023, ubera mu Nteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda.
Abaminisitiri barahiriye inshingano ni:
Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.
Madamu Ines Mpambara, Minisitiri muri Primature.
Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta.
Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo.
Madamu Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.
Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.
Madamu Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi.
Dr. Jean-Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima.
Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije.
Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi.
Bwana Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo.
Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.
Abanyamabanga ba Leta barahiriye inshingano ni:
Gen. (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.
Madamu Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Bwana Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Madamu Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Madamu Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.
Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Bwana Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Madamu Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi.
Dr. Doris Uwicyeza Picard yarahiriye kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).