Perezida Ndayishimiye yababariye umunyamakuru Irangabiye Floriane

Perezida Ndayishimiye yababariye umunyamakuru Irangabiye Floriane

Umunyamakuru Irangabiye Floriane wari warakatiwe imyaka 10 y’igifungo yafunguwe nyuma y’imbabazi yahawena Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Bivugwa ko ” Muri Kanama 2022 nibwo inzego z’ubutasi mu Burundi zataye muri yombi   Floriane Irangabiye wari warashize Radiyo IGICANIRO y’umvikananiraga kuri Murandasi, nyuma y’uko yari yagiye gusura umuryango mu Burundi nyuma y’igihe yari amaze aba mu buhungiro mu Rwanda”.

Icyo gihe inzego z’umutekano zashinjaga Floriane Irangabiye guha urubuga abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Gitega binyuze mu biganiro yakoraga akabatumira bakanenga u Burundi.

Muri Mutarama 2023, Urukiko rwa Mukaza rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10 rumuca n’ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’Amarundi, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yaregwaga gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Burundi, yaje kujurira ariko na none muri Mutarama 2024, Urukiko rw’Ikirenga rumuhamya ibyo byaha runagumishaho igifungo cy’imyaka 10 muri Gereza.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira Ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Afurika (UJPLA) ryari ryaranditse itangazo risaba ubutegetsi bw’u Burundi kurekure umunyamakuru Floriane Irangabiye nta mananiza.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *