Umuyobozi mukuru wa Sosiyete ya Meta ifite imbuga nkoranyambaga zirimo urubuga rwa Facebook na Instagram, Mark Zuckerberg, yahaye umugore we impano y’ikibumbano cy’agaciro imwibagiza ibyamubabaje.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram , Zuckerberg yatangaje ko yahaye impano y’ikibumbano kinini cya ‘turquoise’ umugore we Pricilla Chan w’imyaka 39, maze kigashyirwa mu mbuga y’igikari cy’urugo rwabo.
Mu ifoto igaragaza umugore we ari iruhande rw’icyo kibumbano cy’akataraboneka, Zuckerberg, yayiherekesheje amagambo agira ati:” Kugarura imigenzo y’Abaroma yo gukora amashusho y’umugore wawe”.
Ikibumbano uyu muherwe yahaye umugore we Chan, ni igishusho cy’uyu mugore kimugaragaza agenda yambaye ibirenge kandi yitegereza kure, yizingiye mu mwenda w’ifeza utemba ugaragara nk’amababa y’abamarayika.

Ibi benshi babihuje no gusaba imbabazi kwa Zuckerberg nyuma y’uko yubatse ikibuga cy’imirwano cya ‘Octagon’ mu mbuga yabo.
Ibitarigize byishimirwa n’umugore habe na gato bikazakumenyekana binyuze mu butumwa bandikiranye bukaza kujya hanze.
Uyu muherwe yabusobanuye neza ko iki atari ikimenyetso cy’akanya gato, ahubwo ko ari ikintu yatekereje igihe kirekire.
Yagize ati: “Nagerageje gukomeza imigambi ihamye yo guhanga imishinga […] Nahoze ntera urwenya imyaka myinshi ko nzamukorera igishusho none nabonye amahirwe yo gukorana na Arsham aje ndabikora!”
Zuckerberg kandi yashimiye uyu wamufashije guhanga iki kibumbano, umunyabugeni w’umuhanga Daniel Arsham, wahimbye icyegeranyo cy’ibishusho bya ‘ turquoise’ n’ibishusho bya feza, hamwe n’ibindi bikorwa bivugwa ko bimwinjiriza amafaranga ari hagati ya $ 1,000 na $ 450,000.
Uyu mugabo ntabwo ari we muherwe wenyine wubakiye igishusho umugore we dore ko no bwato bwa Jeff Bezos washinze Amazon bwiswe ‘Koru’ hariho igishusho cy’umubiri w’umugore, Lauren Sanchez, cyashyizwe imbere ku bwato.
Kuva ku wa gatatu nyuma ya saa sita, umunsi umwe nyuma y’uko Zuckerberg ahaye iyi mpano yakataraboneka umugore we, umutungo w’uyu muherwe ufite agaciro ka miliyari 188 z’amadolari.