Sheebah Karungi ntakozwa ibyo gushaka umugabo

Sheebah Karungi ntakozwa ibyo gushaka umugabo

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, kuri ubu uri kubarizwa i Kigali aho yaje mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu, yashimangiye ko nta gahunda yo gushaka afite agaragaza ko urushako atari ibintu bye.

Ibi yabitangarije mu kiganiro ‘Kiss drive’ cyo kuri radio ‘Kiss FM’, aho yarabajijwe ukuri ku makuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba atwite, asubiza avuga ko byose ari ubushake bw’Imana ariko ntaho bihuriye no gushaka.

Yagize ati:” Imana nibishaka nzabyara, navuzek o ntazashaka sinavuze ko ntazabyara.”

Uyu muhanzikazi yakomeje asobanura ko impamvu ziri mu bituma yarafashe umwazuro wo kudashaka ari uko urugo rusaba ubwitange yumva adafite muri we kandi urushaka atari n’ibintu bye.

Ati:”Hari ibintu biba atari ibyawe kandi uba ugomba kubyumva, urushako si ibintu byange.”

Uyu muhanzikazi yakunze kugaragara kenshi ubwe yemeza ko nta gahunda yo gushaka bitewe n’uko yumva atayoborwa cyangwa ngo agendere munsi y’amategeko y’undi muntu ibyatuma atayitaho nk’uko we abyumva.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yateguzagamo igitaramo ‘The Keza Camp Out Experience First Edition’ azaririmbamo ku wa 17 Kanama 2024, kizabera mu ihema rya Camp.

Uyu muhanzikazi avuga ko Imana nibishaka azabyara.
Sheebah yemeza ko gushaka bitamuha umudendezo yifuza.

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *