Dr. Utumatwishima yatabaje RIB muri ‘Beef’ ya Yago, Irene, Godfather n’abandi

Dr. Utumatwishima yatabaje RIB muri ‘Beef’ ya Yago, Irene,  Godfather n’abandi
Dr. Utumatwishima ugaya ibyo gitukanira ku mbugankoranyambaga!

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi muri Guverinoma icyuye igihe, yatabaje Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) arusaba gukurikirana abamaze iminsi batukanira ku mbuga nkoranyambaga babyita imyidagaduro.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter, Utumatwishima yavuze ko yakomeje gukurikirana abarimo Yago, Mulindahabi irene, Godfather na Sky2 ibyo bakomeje kuvuga, abanza gukeka ko ari ugususurutsa mu Myidagaduro ‘showbiz’.

Yagize ati” Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze. Yago, godfather, m_irene, sky2, n’abandi. Gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho. RIB: Muturebere ko nta byaha bari gukora”.

Nyarwaya innocent uzi nka Yago, uri mu bavugwa muri icyo kibazo yabaye uwa mbere mu gusubiza ubutumwa bwa Utumatwishima, agaragaza ko ibyo akora byose ari ukwikura mu karengane ndetse no kwikiza urwango yagiriwe azira gufasha abanyarwanda.

Ati “Urakoze Nyakubahwa. Igihe kirageze ngo urwango rudasanzwe nagiriwe nikitwa Showbiz [Imyidahaduro] rumenyekane Kandi ntakindi nazize uretse Gukora, Gufasha abanyarwanda ntarobanura ibiganiro byanjye birabigaragaza.”

Sadate Munyakazi usanzwe ukoresha urubuga rwa X akaba n’inshuti y’Urubyiruko nk’uko yiyita, yavuze ko ari byo koko barumuna be bamaze iminsi bakoresha imvugo zidakwiriye k’Umunyarwanda by’umwihariko aba Jeunes.

Ati “Njyewe ubwanjye numva ibi bindeba nka mukuru wabo, reka nemere ko ibi bidakwiriye ariko kandi mporane umutima unyemeza ko tugifite igaruriro.

Ntago navuga ko ndi INSHUTI Y’URUBYIRUKO hari aba Jeunes ntagiriye inama yo kuva mu mwanda w’inzangano, amakimbirane n’amacakubiri.”

Akomeza agira ati “#Yago, #godfather, #m_irene, #sky2 mu nkundiye naba umuhuza tugakemura ibibaganisha habi kuko ni munyungu za twese nk’abanyarwanda kdi ntago yaba ariyo nshuro ya mbere mfashije aba Jeunes kumvikana, bamwe muri mwe murabyibuka.”

Ibi byo gutukanira ku mbuga nkoranyambaga byakomotse ku makimbirane yagiye atezwa n’abamwe mu bazikoresha, aho muri iyi minsi bahurira mu biganiro ku miyoboro ya YouTube n’ahandi bavuga nabi bagenzi babo, bashinjanya ubuhemu no gushaka gusenyana.

Dr. Utumatwishima ugaya ibyo gitukanira ku mbugankoranyambaga!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *