Imbamutima za Dr Ngirente wongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe

Imbamutima za Dr Ngirente wongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe

Dr Ngirente Edouard wongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba yongeye kumugirira ikizere, amwizeza ko azakomeza gukorana umurava.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 13 Kanama 2024, nibwo Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere Dr. Edouard Ngirente, amugira Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma nshya.

Ni mu itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryasomwe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda.

Dr. Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024. Yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.

Dr Ngirente yanditse ku rubuga X ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”

Dr Ngirente afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *