Umuhanzi Peter Okoye wamamaye nka Mr. P yashyize ukuri hanze anaha ubutumwa umuvandimwe we Paul Okoye uzwi nka Rudeboy bari bafatanyije itsinda rya P-Square riheruka gutandukana.
Mu ibaruwa ifunguye yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Mr. P yikomye mugenzi we Rudeboy, wamushinjekenshi imikorere mibi ndetse no kuba intandaro y’itandukana ry’itsinda ryabo, amunenga ko atageze aha agaciro imbaraga ze.
Yagize ati ” Nk’uko nabikubwiye inshuro nyinshi, Ntabwo ndi mu marushanwa nawe cyangwa undi uwari we wese. Icyakora kubona utanga ibiganiro bitabarika aho uhora utesha agaciro imbaraga zanjye mu itsinda twashyizeho kandi twukaryubakira hamwe rwose bivuze byinshi.”
Uyu muhanzi kandi yanashinje mugenzi we kwikunda bikabije, byagiye bituma akenshi yigaragaza nk’umuntu ukora wenyine ndetse akanakora hafi ya buri kimwe ibyo bigatuma nibyo mugenzi we yakoze bifatwa nk’imfabusa.
Ati ”Igihe cyose iyo navugaga mu biganiro ku itsinda P-Square, nakoreshaga ‘Twe’ na ‘Twebwe’ kuko nabonaga ko turi ikipe. Gusa wowe iyo wavugaga wakoreshaga ‘Njye’ cyangwa se ‘Njyewe’ kabone niyo nabaga ndi iruhande rwawe nabaga meze nk’udahari.”
Mr.P yibukije mugenzi we Rudeboy ko aho bari bageze byari ingabire y’Imana yabahaye ubufatanye ari nabyo benshi barimo n’abafana babo babakundiye ndetse amubwira ko kwigira nyamwigendaho ntacyo byamara.
Uyu muhanzi yari yarasezeranije abafana be ko azashyira ukuri hanze nyuma y’amakuru yari yemejwe na mugenzi we ko itsinda ryabo rya P-Square ryongeye gutandukana.